Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda

Pagina nummer:close

external-link copy
152 : 6

وَلَا تَقۡرَبُواْ مَالَ ٱلۡيَتِيمِ إِلَّا بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ حَتَّىٰ يَبۡلُغَ أَشُدَّهُۥۚ وَأَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَٱلۡمِيزَانَ بِٱلۡقِسۡطِۖ لَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَاۖ وَإِذَا قُلۡتُمۡ فَٱعۡدِلُواْ وَلَوۡ كَانَ ذَا قُرۡبَىٰۖ وَبِعَهۡدِ ٱللَّهِ أَوۡفُواْۚ ذَٰلِكُمۡ وَصَّىٰكُم بِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ

Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse ku neza (ya nyirawo) kugeza ubwo (iyo mfubyi) igeze mu gihe cy’ubukure (mukayisubiza ibyayo ngo ibyicungire). Kandi mujye mwuzuza ibipimo n’iminzani mukoresheje ukuri. Ntabwo dutegeka umuntu icyo adashoboye. Nimunavuga (mutanga ubuhamya cyangwa no mu bindi), mujye muvuga mutabogama kabone n’ubwo byaba k’uwo mufitanye isano, kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah. Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye muzirikana. info
التفاسير:

external-link copy
153 : 6

وَأَنَّ هَٰذَا صِرَٰطِي مُسۡتَقِيمٗا فَٱتَّبِعُوهُۖ وَلَا تَتَّبِعُواْ ٱلسُّبُلَ فَتَفَرَّقَ بِكُمۡ عَن سَبِيلِهِۦۚ ذَٰلِكُمۡ وَصَّىٰكُم بِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ

Kandi mu by’ukuri iyi ni yo nzira yanjye igororotse; bityo nimuyikurikire, ntimuzakurikire utundi tuyira tukazabatandukanya n’inzira Ye (Allah). Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye mutinya. info
التفاسير:

external-link copy
154 : 6

ثُمَّ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ تَمَامًا عَلَى ٱلَّذِيٓ أَحۡسَنَ وَتَفۡصِيلٗا لِّكُلِّ شَيۡءٖ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لَّعَلَّهُم بِلِقَآءِ رَبِّهِمۡ يُؤۡمِنُونَ

Hanyuma twahaye Musa igitabo (Tawurati) gisendereza inema zacu kuri wa wundi wakoze icyiza kandi kigasobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro ndetse n’impuhwe kugira ngo bizere kuzahura na Nyagasani wabo. info
التفاسير:

external-link copy
155 : 6

وَهَٰذَا كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ مُبَارَكٞ فَٱتَّبِعُوهُ وَٱتَّقُواْ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ

N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
156 : 6

أَن تَقُولُوٓاْ إِنَّمَآ أُنزِلَ ٱلۡكِتَٰبُ عَلَىٰ طَآئِفَتَيۡنِ مِن قَبۡلِنَا وَإِن كُنَّا عَن دِرَاسَتِهِمۡ لَغَٰفِلِينَ

Ni ukugira ngo mutavuga (yemwe babangikanyamana) muti “Mu by’ukuri igitabo cyahishuriwe amatsinda abiri yatubanjirije (Abayahudi n’Abanaswara), naho twe ntabwo twari dusobanukiwe n’ibyo basoma.” info
التفاسير:

external-link copy
157 : 6

أَوۡ تَقُولُواْ لَوۡ أَنَّآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا ٱلۡكِتَٰبُ لَكُنَّآ أَهۡدَىٰ مِنۡهُمۡۚ فَقَدۡ جَآءَكُم بَيِّنَةٞ مِّن رَّبِّكُمۡ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٞۚ فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّن كَذَّبَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَصَدَفَ عَنۡهَاۗ سَنَجۡزِي ٱلَّذِينَ يَصۡدِفُونَ عَنۡ ءَايَٰتِنَا سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ بِمَا كَانُواْ يَصۡدِفُونَ

Cyangwa mukavuga muti “Iyo tuza guhishurirwa igitabo, mu by’ukuri twari kuyoboka cyane kubarusha.” None ubu mwagezweho n’ikimenyetso gisobanutse (Qur’an), kikaba umuyoboro n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Ni nde munyabyaha kurusha uwahinyuye amagambo ya Allah akanayirengagiza? Rwose, ba bandi birengagiza amagambo yacu tuzabahanisha ibihano bibi kubera ukwirengagiza kwabo. info
التفاسير: