クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

Almudjadalat

external-link copy
1 : 58

قَدۡ سَمِعَ ٱللَّهُ قَوۡلَ ٱلَّتِي تُجَٰدِلُكَ فِي زَوۡجِهَا وَتَشۡتَكِيٓ إِلَى ٱللَّهِ وَٱللَّهُ يَسۡمَعُ تَحَاوُرَكُمَآۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٌ

Mu by’ukuri Allah yumvise imvugo ya wa wundi (umugore witwa Khawulat bint Tha’labat) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 58

ٱلَّذِينَ يُظَٰهِرُونَ مِنكُم مِّن نِّسَآئِهِم مَّا هُنَّ أُمَّهَٰتِهِمۡۖ إِنۡ أُمَّهَٰتُهُمۡ إِلَّا ٱلَّٰٓـِٔي وَلَدۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَيَقُولُونَ مُنكَرٗا مِّنَ ٱلۡقَوۡلِ وَزُورٗاۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَعَفُوٌّ غَفُورٞ

Ba bandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyiribambe, Ubabarira ibyaha. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 58

وَٱلَّذِينَ يُظَٰهِرُونَ مِن نِّسَآئِهِمۡ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا قَالُواْ فَتَحۡرِيرُ رَقَبَةٖ مِّن قَبۡلِ أَن يَتَمَآسَّاۚ ذَٰلِكُمۡ تُوعَظُونَ بِهِۦۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ

Na ba bandi biziririza abagore babo (bavuga ko batazongera kuryamana nabo) babita ba nyina, hanyuma bakisubiraho ku byo bavuze, (icyiru cyabyo) ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 58

فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ شَهۡرَيۡنِ مُتَتَابِعَيۡنِ مِن قَبۡلِ أَن يَتَمَآسَّاۖ فَمَن لَّمۡ يَسۡتَطِعۡ فَإِطۡعَامُ سِتِّينَ مِسۡكِينٗاۚ ذَٰلِكَ لِتُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ وَتِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۗ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Naho utamubonye (uwo mucakara ngo amubohore), agomba gusiba amezi abiri akurikiranye mbere y’uko yongera kubonana (n’umugore we), ariko utabishoboye, agomba kugaburira abakene mirongo itandatu. Ibyo ni ukugira ngo mwemere Allah n’Intumwa ye. Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 58

إِنَّ ٱلَّذِينَ يُحَآدُّونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ كُبِتُواْ كَمَا كُبِتَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ وَقَدۡ أَنزَلۡنَآ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖۚ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٞ مُّهِينٞ

Mu by’ukuri abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye, bazasuzuguzwa nk’uko ababayeho mbere yabo basuzugujwe. Kandi twohereje ibimenyetso bisobanutse, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza, info
التفاسير:

external-link copy
6 : 58

يَوۡمَ يَبۡعَثُهُمُ ٱللَّهُ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوٓاْۚ أَحۡصَىٰهُ ٱللَّهُ وَنَسُوهُۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ

Umunsi Allah azabazura bose akababwira ibyo bakoze. Allah yarabibaruye mu gihe bo babyibagiwe. Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 58

أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ مَا يَكُونُ مِن نَّجۡوَىٰ ثَلَٰثَةٍ إِلَّا هُوَ رَابِعُهُمۡ وَلَا خَمۡسَةٍ إِلَّا هُوَ سَادِسُهُمۡ وَلَآ أَدۡنَىٰ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكۡثَرَ إِلَّا هُوَ مَعَهُمۡ أَيۡنَ مَا كَانُواْۖ ثُمَّ يُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُواْ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٌ

Ese ntubona ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi? Nta biganiro byo mu ibanga bya batatu bibaho ngo abure kuba uwa kane, cyangwa ibya batanu ngo abure kuba ari uwa gatandatu, ndetse no munsi yabo cyangwa abarenzeho, ngo abure kuba ari kumwe na bo aho bari hose. Hanyuma ku munsi w’izuka akazababwira ibyo bakoraga. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 58

أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ نُهُواْ عَنِ ٱلنَّجۡوَىٰ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا نُهُواْ عَنۡهُ وَيَتَنَٰجَوۡنَ بِٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَمَعۡصِيَتِ ٱلرَّسُولِۖ وَإِذَا جَآءُوكَ حَيَّوۡكَ بِمَا لَمۡ يُحَيِّكَ بِهِ ٱللَّهُ وَيَقُولُونَ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ لَوۡلَا يُعَذِّبُنَا ٱللَّهُ بِمَا نَقُولُۚ حَسۡبُهُمۡ جَهَنَّمُ يَصۡلَوۡنَهَاۖ فَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ

Ese ntiwabonye ababujijwe kugirana ibiganiro byo mu ibanga, nyuma bagasubira ku byo babujijwe, bakagirana ibiganiro mu ibanga bigamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi)? N’iyo baje bagusanga, bagusuhuza mu ndamutso Allah atagusuhujemo, maze mu mitima yabo bakigamba bati “Kubera iki Allah ataduhanira ibyo tuvuga?” Umuriro wa Jahanamu urabahagije, bazawutwikirwamo kandi ni wo herezo ribi. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 58

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا تَنَٰجَيۡتُمۡ فَلَا تَتَنَٰجَوۡاْ بِٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَمَعۡصِيَتِ ٱلرَّسُولِ وَتَنَٰجَوۡاْ بِٱلۡبِرِّ وَٱلتَّقۡوَىٰۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ إِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ

Yemwe abemeye! Nimujya mugirana ibiganiro mu ibanga, ntimukabikore mugamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi). Ahubwo mujye mubigirana mugamije ibyiza no kugandukira Allah, kandi mugandukire Allah, kuko iwe ari ho muzakoranyirizwa. info
التفاسير:

external-link copy
10 : 58

إِنَّمَا ٱلنَّجۡوَىٰ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ لِيَحۡزُنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَلَيۡسَ بِضَآرِّهِمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ

Mu by’ukuri kugirana ibiganiro mu ibanga hagamijwe ikibi (ubugambanyi) bituruka kwa Shitani, kugira ngo atere agahinda abemeramana, ariko nta cyo yabatwara keretse Allah abitangiye uburenganzira. Ngaho abemeramana nibiringire Allah. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 58

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَكُمۡ تَفَسَّحُواْ فِي ٱلۡمَجَٰلِسِ فَٱفۡسَحُواْ يَفۡسَحِ ٱللَّهُ لَكُمۡۖ وَإِذَا قِيلَ ٱنشُزُواْ فَٱنشُزُواْ يَرۡفَعِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡ وَٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ دَرَجَٰتٖۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ

Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti “Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye”, mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuhwe ze). Nimunabwirwa muti “Muhaguruke (mujye kugaragira cyangwa mujye mu kindi gikorwa cyiza)”, mujye muhaguruka. Allah azamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
12 : 58

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا نَٰجَيۡتُمُ ٱلرَّسُولَ فَقَدِّمُواْ بَيۡنَ يَدَيۡ نَجۡوَىٰكُمۡ صَدَقَةٗۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ لَّكُمۡ وَأَطۡهَرُۚ فَإِن لَّمۡ تَجِدُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ

Yemwe abemeye! Nimujya (mushaka) kugira ibyo muganira mu ibanga n’Intumwa (Muhamadi), mujye mubanza mutange amaturo mbere y’uko mubonana. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kandi ni byo birushijeho kubeza (imitima). Ariko nimutayabona (amaturo, mumenye ko muzababarirwa) mu by’ukuri Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
13 : 58

ءَأَشۡفَقۡتُمۡ أَن تُقَدِّمُواْ بَيۡنَ يَدَيۡ نَجۡوَىٰكُمۡ صَدَقَٰتٖۚ فَإِذۡ لَمۡ تَفۡعَلُواْ وَتَابَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمۡ فَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۚ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ

Ese mufite ubwoba (bw’ubukene) igihe mwatanze amaturo mbere yo kugirana ibiganiro by’ibanga (n’Intumwa y’Imana)? Ibyo nimutabikora kandi Allah yarabababariye, mujye muhozaho iswala, mutange amaturo, ndetse mwumvire Allah n’Intumwa ye. Kandi Allah azi neza ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
14 : 58

۞ أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ تَوَلَّوۡاْ قَوۡمًا غَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مَّا هُم مِّنكُمۡ وَلَا مِنۡهُمۡ وَيَحۡلِفُونَ عَلَى ٱلۡكَذِبِ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ

Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye ba bandi (indyarya) bagiranye ubucuti n’abantu Allah yarakariye? Ntabwo bari muri mwe (Abayisilamu) ndetse ntibari no muri bo (Abayahudi), kandi barahira mu binyoma nyamara babizi. info
التفاسير:

external-link copy
15 : 58

أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدًاۖ إِنَّهُمۡ سَآءَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Allah yabateguriye ibihano bikaze. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi. info
التفاسير:

external-link copy
16 : 58

ٱتَّخَذُوٓاْ أَيۡمَٰنَهُمۡ جُنَّةٗ فَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ فَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ

Indahiro zabo bazigize ingabo (y’ibikorwa byabo bibi), banakumira abantu kugana inzira ya Allah. Bityo, bazahanishwa ibihano bisuzuguza. info
التفاسير:

external-link copy
17 : 58

لَّن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔاۚ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Imitungo yabo n’abana babo nta cyo bizabamarira imbere ya Allah. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 58

يَوۡمَ يَبۡعَثُهُمُ ٱللَّهُ جَمِيعٗا فَيَحۡلِفُونَ لَهُۥ كَمَا يَحۡلِفُونَ لَكُمۡ وَيَحۡسَبُونَ أَنَّهُمۡ عَلَىٰ شَيۡءٍۚ أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡكَٰذِبُونَ

Umunsi Allah azabazura bose, nuko bakamurahirira nk’uko babarahiriraga (mwe Abayisilamu), bibwira ko hari icyo bishingikirije. Mu by’ukuri ni abanyabinyoma. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 58

ٱسۡتَحۡوَذَ عَلَيۡهِمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ فَأَنسَىٰهُمۡ ذِكۡرَ ٱللَّهِۚ أُوْلَٰٓئِكَ حِزۡبُ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ أَلَآ إِنَّ حِزۡبَ ٱلشَّيۡطَٰنِ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ

Shitani yabagize imbata ze maze abibagiza kwibuka Allah. Abo ni abambari ba Shitani. Mu by’ukuri abambari ba Shitani ni bo bazaba abanyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 58

إِنَّ ٱلَّذِينَ يُحَآدُّونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ٱلۡأَذَلِّينَ

Mu by’ukuri abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), bazaba basuzuguritse cyane. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 58

كَتَبَ ٱللَّهُ لَأَغۡلِبَنَّ أَنَا۠ وَرُسُلِيٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ قَوِيٌّ عَزِيزٞ

Allah yaciye iteka agira ati “Rwose, njye n’Intumwa zanjye tuzatsinda.” Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 58

لَّا تَجِدُ قَوۡمٗا يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ يُوَآدُّونَ مَنۡ حَآدَّ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَلَوۡ كَانُوٓاْ ءَابَآءَهُمۡ أَوۡ أَبۡنَآءَهُمۡ أَوۡ إِخۡوَٰنَهُمۡ أَوۡ عَشِيرَتَهُمۡۚ أُوْلَٰٓئِكَ كَتَبَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلۡإِيمَٰنَ وَأَيَّدَهُم بِرُوحٖ مِّنۡهُۖ وَيُدۡخِلُهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ رَضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُۚ أُوْلَٰٓئِكَ حِزۡبُ ٱللَّهِۚ أَلَآ إِنَّ حِزۡبَ ٱللَّهِ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na ba bandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda. info
التفاسير: