Mu by’ukuri Allah yumvise imvugo ya wa wundi (umugore witwa Khawulat bint Tha’labat) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane.
Ba bandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyiribambe, Ubabarira ibyaha.
Na ba bandi biziririza abagore babo (bavuga ko batazongera kuryamana nabo) babita ba nyina, hanyuma bakisubiraho ku byo bavuze, (icyiru cyabyo) ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
Ese ntubona ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi? Nta biganiro byo mu ibanga bya batatu bibaho ngo abure kuba uwa kane, cyangwa ibya batanu ngo abure kuba ari uwa gatandatu, ndetse no munsi yabo cyangwa abarenzeho, ngo abure kuba ari kumwe na bo aho bari hose. Hanyuma ku munsi w’izuka akazababwira ibyo bakoraga. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.
Ese ntiwabonye ababujijwe kugirana ibiganiro byo mu ibanga, nyuma bagasubira ku byo babujijwe, bakagirana ibiganiro mu ibanga bigamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi)? N’iyo baje bagusanga, bagusuhuza mu ndamutso Allah atagusuhujemo, maze mu mitima yabo bakigamba bati “Kubera iki Allah ataduhanira ibyo tuvuga?” Umuriro wa Jahanamu urabahagije, bazawutwikirwamo kandi ni wo herezo ribi.
Yemwe abemeye! Nimujya mugirana ibiganiro mu ibanga, ntimukabikore mugamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi). Ahubwo mujye mubigirana mugamije ibyiza no kugandukira Allah, kandi mugandukire Allah, kuko iwe ari ho muzakoranyirizwa.
Ese mufite ubwoba (bw’ubukene) igihe mwatanze amaturo mbere yo kugirana ibiganiro by’ibanga (n’Intumwa y’Imana)? Ibyo nimutabikora kandi Allah yarabababariye, mujye muhozaho iswala, mutange amaturo, ndetse mwumvire Allah n’Intumwa ye. Kandi Allah azi neza ibyo mukora.
Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye ba bandi (indyarya) bagiranye ubucuti n’abantu Allah yarakariye? Ntabwo bari muri mwe (Abayisilamu) ndetse ntibari no muri bo (Abayahudi), kandi barahira mu binyoma nyamara babizi.
Umunsi Allah azabazura bose, nuko bakamurahirira nk’uko babarahiriraga (mwe Abayisilamu), bibwira ko hari icyo bishingikirije. Mu by’ukuri ni abanyabinyoma.
Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na ba bandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda.