Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
57 : 39

أَوۡ تَقُولَ لَوۡ أَنَّ ٱللَّهَ هَدَىٰنِي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُتَّقِينَ

Cyangwa akavuga ati “Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu bagandukira (Allah).” info
التفاسير:

external-link copy
58 : 39

أَوۡ تَقُولَ حِينَ تَرَى ٱلۡعَذَابَ لَوۡ أَنَّ لِي كَرَّةٗ فَأَكُونَ مِنَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati “Rwose iyaba nari mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi, nari kuzaba mu bakora ibyiza.” info
التفاسير:

external-link copy
59 : 39

بَلَىٰ قَدۡ جَآءَتۡكَ ءَايَٰتِي فَكَذَّبۡتَ بِهَا وَٱسۡتَكۡبَرۡتَ وَكُنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

(Azasubizwa ati) “Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba mu bahakanyi.” info
التفاسير:

external-link copy
60 : 39

وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تَرَى ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَى ٱللَّهِ وُجُوهُهُم مُّسۡوَدَّةٌۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡمُتَكَبِّرِينَ

Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa ba bandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone? info
التفاسير:

external-link copy
61 : 39

وَيُنَجِّي ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ بِمَفَازَتِهِمۡ لَا يَمَسُّهُمُ ٱلسُّوٓءُ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Kandi Allah azarokora ba bandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda. info
التفاسير:

external-link copy
62 : 39

ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ

Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu. info
التفاسير:

external-link copy
63 : 39

لَّهُۥ مَقَالِيدُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ

Ni We nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho ba bandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
64 : 39

قُلۡ أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَأۡمُرُوٓنِّيٓ أَعۡبُدُ أَيُّهَا ٱلۡجَٰهِلُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe?” info
التفاسير:

external-link copy
65 : 39

وَلَقَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ لَئِنۡ أَشۡرَكۡتَ لَيَحۡبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
66 : 39

بَلِ ٱللَّهَ فَٱعۡبُدۡ وَكُن مِّنَ ٱلشَّٰكِرِينَ

Ahubwo Allah (wenyine) ube ari We ugaragira, kandi ube mu bashimira. info
التفاسير:

external-link copy
67 : 39

وَمَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦ وَٱلۡأَرۡضُ جَمِيعٗا قَبۡضَتُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُ مَطۡوِيَّٰتُۢ بِيَمِينِهِۦۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe (mu gipfunsi kimwe), ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo. info
التفاسير: