Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
32 : 39

۞ فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّن كَذَبَ عَلَى ٱللَّهِ وَكَذَّبَ بِٱلصِّدۡقِ إِذۡ جَآءَهُۥٓۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡكَٰفِرِينَ

Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi? info
التفاسير:

external-link copy
33 : 39

وَٱلَّذِي جَآءَ بِٱلصِّدۡقِ وَصَدَّقَ بِهِۦٓ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُتَّقُونَ

Naho uwazanye ukuri (Qur’an) ndetse n’uwakwemeye; abo ni bo bagandukira Allah. info
التفاسير:

external-link copy
34 : 39

لَهُم مَّا يَشَآءُونَ عِندَ رَبِّهِمۡۚ ذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Bazabona ibyo bazifuza byose kwa Nyagasani wabo. Ibyo ni byo bihembo by’abakora ibyiza. info
التفاسير:

external-link copy
35 : 39

لِيُكَفِّرَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ أَسۡوَأَ ٱلَّذِي عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ ٱلَّذِي كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

(Ibyo) ni ukugira ngo Allah abababarire ibibi kurusha ibindi mu byo bakoze kandi anabahembere ibyiza bakoraga. info
التفاسير:

external-link copy
36 : 39

أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِكَافٍ عَبۡدَهُۥۖ وَيُخَوِّفُونَكَ بِٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٖ

Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha ibyo basenga bitari We! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora. info
التفاسير:

external-link copy
37 : 39

وَمَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن مُّضِلٍّۗ أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِعَزِيزٖ ذِي ٱنتِقَامٖ

Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka nta wamuyobya. Ese Allah si Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura. info
التفاسير:

external-link copy
38 : 39

وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلۡ أَفَرَءَيۡتُم مَّا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ إِنۡ أَرَادَنِيَ ٱللَّهُ بِضُرٍّ هَلۡ هُنَّ كَٰشِفَٰتُ ضُرِّهِۦٓ أَوۡ أَرَادَنِي بِرَحۡمَةٍ هَلۡ هُنَّ مُمۡسِكَٰتُ رَحۡمَتِهِۦۚ قُلۡ حَسۡبِيَ ٱللَّهُۖ عَلَيۡهِ يَتَوَكَّلُ ٱلۡمُتَوَكِّلُونَ

N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi”? Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Murabona ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashaka ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze”? Vuga uti “Allah arampagije kandi abiringira bajye baba ari We biringira.” info
التفاسير:

external-link copy
39 : 39

قُلۡ يَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya, info
التفاسير:

external-link copy
40 : 39

مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيۡهِ عَذَابٞ مُّقِيمٌ

Uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza (hano ku isi), ndetse akazanagerwaho n’ibihano bihoraho.” info
التفاسير: