Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

Lambar shafi:close

external-link copy
6 : 60

لَقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِيهِمۡ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَۚ وَمَن يَتَوَلَّ فَإِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡغَنِيُّ ٱلۡحَمِيدُ

Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri ba bandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri Allah ari We Uwihagije, Ushimwa cyane. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 60

۞ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَجۡعَلَ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَ ٱلَّذِينَ عَادَيۡتُم مِّنۡهُم مَّوَدَّةٗۚ وَٱللَّهُ قَدِيرٞۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Hari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 60

لَّا يَنۡهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ لَمۡ يُقَٰتِلُوكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَلَمۡ يُخۡرِجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمۡ أَن تَبَرُّوهُمۡ وَتُقۡسِطُوٓاْ إِلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُقۡسِطِينَ

Allah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah akunda abatabera. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 60

إِنَّمَا يَنۡهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ قَٰتَلُوكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَأَخۡرَجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمۡ وَظَٰهَرُواْ عَلَىٰٓ إِخۡرَاجِكُمۡ أَن تَوَلَّوۡهُمۡۚ وَمَن يَتَوَلَّهُمۡ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ

Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira (abandi) kubamenesha. Ariko abazabagira inshuti ni bo nkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
10 : 60

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا جَآءَكُمُ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتُ مُهَٰجِرَٰتٖ فَٱمۡتَحِنُوهُنَّۖ ٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِإِيمَٰنِهِنَّۖ فَإِنۡ عَلِمۡتُمُوهُنَّ مُؤۡمِنَٰتٖ فَلَا تَرۡجِعُوهُنَّ إِلَى ٱلۡكُفَّارِۖ لَا هُنَّ حِلّٞ لَّهُمۡ وَلَا هُمۡ يَحِلُّونَ لَهُنَّۖ وَءَاتُوهُم مَّآ أَنفَقُواْۚ وَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ أَن تَنكِحُوهُنَّ إِذَآ ءَاتَيۡتُمُوهُنَّ أُجُورَهُنَّۚ وَلَا تُمۡسِكُواْ بِعِصَمِ ٱلۡكَوَافِرِ وَسۡـَٔلُواْ مَآ أَنفَقۡتُمۡ وَلۡيَسۡـَٔلُواْ مَآ أَنفَقُواْۚ ذَٰلِكُمۡ حُكۡمُ ٱللَّهِ يَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡۖ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ

Yemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni We uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimugakomezanye umubano w’abashakanye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 60

وَإِن فَاتَكُمۡ شَيۡءٞ مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُمۡ إِلَى ٱلۡكُفَّارِ فَعَاقَبۡتُمۡ فَـَٔاتُواْ ٱلَّذِينَ ذَهَبَتۡ أَزۡوَٰجُهُم مِّثۡلَ مَآ أَنفَقُواْۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ أَنتُم بِهِۦ مُؤۡمِنُونَ

Nihagira umwe mu bagore banyu ubacika agasanga abahakanyi (ntibabasubize inkwano mwabatanzeho), hanyuma habaho kurwana na bo mukabatsinda (mukagira iminyago mubakuraho), mujye muha abo abagore babo bagiye (bakaza babasanga) ibingana n’ibyo bari barabatanzeho (inkwano). Kandi mugandukire Allah We mwemera. info
التفاسير: