Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

Lambar shafi:close

external-link copy
58 : 21

فَجَعَلَهُمۡ جُذَٰذًا إِلَّا كَبِيرٗا لَّهُمۡ لَعَلَّهُمۡ إِلَيۡهِ يَرۡجِعُونَ

Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo nibagaruka, (bakibaze uwagiriye nabi imana zabo). info
التفاسير:

external-link copy
59 : 21

قَالُواْ مَن فَعَلَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَآ إِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ

(Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati “Ni nde wagize atya imana zacu? Mu by’ukuri ni umwe mu bagizi ba nabi.” info
التفاسير:

external-link copy
60 : 21

قَالُواْ سَمِعۡنَا فَتٗى يَذۡكُرُهُمۡ يُقَالُ لَهُۥٓ إِبۡرَٰهِيمُ

Baravuga bati “Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu.” info
التفاسير:

external-link copy
61 : 21

قَالُواْ فَأۡتُواْ بِهِۦ عَلَىٰٓ أَعۡيُنِ ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَشۡهَدُونَ

Baravuga bati “Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa).” info
التفاسير:

external-link copy
62 : 21

قَالُوٓاْ ءَأَنتَ فَعَلۡتَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَا يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُ

(Bamuzanye) baravuga bati “Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu?” info
التفاسير:

external-link copy
63 : 21

قَالَ بَلۡ فَعَلَهُۥ كَبِيرُهُمۡ هَٰذَا فَسۡـَٔلُوهُمۡ إِن كَانُواْ يَنطِقُونَ

Aravuga ati “Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga!” info
التفاسير:

external-link copy
64 : 21

فَرَجَعُوٓاْ إِلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ فَقَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ أَنتُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ

Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati “Mu by’ukuri ni mwe nkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
65 : 21

ثُمَّ نُكِسُواْ عَلَىٰ رُءُوسِهِمۡ لَقَدۡ عَلِمۡتَ مَا هَٰٓؤُلَآءِ يَنطِقُونَ

Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati “(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga!” info
التفاسير:

external-link copy
66 : 21

قَالَ أَفَتَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَا يَضُرُّكُمۡ

(Ibrahimu) aravuga ati “None se ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?” info
التفاسير:

external-link copy
67 : 21

أُفّٖ لَّكُمۡ وَلِمَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira? info
التفاسير:

external-link copy
68 : 21

قَالُواْ حَرِّقُوهُ وَٱنصُرُوٓاْ ءَالِهَتَكُمۡ إِن كُنتُمۡ فَٰعِلِينَ

Baravuga bati “Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora.” info
التفاسير:

external-link copy
69 : 21

قُلۡنَا يَٰنَارُ كُونِي بَرۡدٗا وَسَلَٰمًا عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ

Nuko twe (Allah) turavuga tuti “Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu.” info
التفاسير:

external-link copy
70 : 21

وَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَخۡسَرِينَ

Bashaka kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba ari bo bahinduka abanyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
71 : 21

وَنَجَّيۡنَٰهُ وَلُوطًا إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَا لِلۡعَٰلَمِينَ

Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyana mu gihugu (cya Shami)[1] twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha. info

[1] Shami: Ni akarere ko mu Burasirazuba bwo hagati, kari kagizwe n’ibihugu by’ubu bya Yorudaniya, Libani, Siriya na Palesitina.

التفاسير:

external-link copy
72 : 21

وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ نَافِلَةٗۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا صَٰلِحِينَ

Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongereraho Yakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane. info
التفاسير: