Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

Lambar shafi:close

external-link copy
99 : 20

كَذَٰلِكَ نَقُصُّ عَلَيۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ مَا قَدۡ سَبَقَۚ وَقَدۡ ءَاتَيۡنَٰكَ مِن لَّدُنَّا ذِكۡرٗا

Nguko uko tukubarira inkuru z’ibyabayeho mbere yawe (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu). info
التفاسير:

external-link copy
100 : 20

مَّنۡ أَعۡرَضَ عَنۡهُ فَإِنَّهُۥ يَحۡمِلُ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وِزۡرًا

Uzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka, info
التفاسير:

external-link copy
101 : 20

خَٰلِدِينَ فِيهِۖ وَسَآءَ لَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ حِمۡلٗا

Bazabana na wo ubuziraherezo, kandi uzaba ari wo mutwaro mubi kuri bo ku munsi w’imperuka. info
التفاسير:

external-link copy
102 : 20

يَوۡمَ يُنفَخُ فِي ٱلصُّورِۚ وَنَحۡشُرُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ يَوۡمَئِذٖ زُرۡقٗا

Umunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije). info
التفاسير:

external-link copy
103 : 20

يَتَخَٰفَتُونَ بَيۡنَهُمۡ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا عَشۡرٗا

Bazaba bongorerana hagati yabo bagira bati “Ku isi mwahamaze (iminsi) icumi gusa.” info
التفاسير:

external-link copy
104 : 20

نَّحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَقُولُونَ إِذۡ يَقُولُ أَمۡثَلُهُمۡ طَرِيقَةً إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا يَوۡمٗا

(Allah azavuga ati) “Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati “(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe.” info
التفاسير:

external-link copy
105 : 20

وَيَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡجِبَالِ فَقُلۡ يَنسِفُهَا رَبِّي نَسۡفٗا

Baranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti “Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka.” info
التفاسير:

external-link copy
106 : 20

فَيَذَرُهَا قَاعٗا صَفۡصَفٗا

Nuko (isi) ayisige ari ikibaya kiringaniye (kitagira ikimera), info
التفاسير:

external-link copy
107 : 20

لَّا تَرَىٰ فِيهَا عِوَجٗا وَلَآ أَمۡتٗا

Utabonaho ikoni cyangwa ahegutse n’ahacuramye. info
التفاسير:

external-link copy
108 : 20

يَوۡمَئِذٖ يَتَّبِعُونَ ٱلدَّاعِيَ لَا عِوَجَ لَهُۥۖ وَخَشَعَتِ ٱلۡأَصۡوَاتُ لِلرَّحۡمَٰنِ فَلَا تَسۡمَعُ إِلَّا هَمۡسٗا

Kuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije na we. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumva uretse kongorerana. info
التفاسير:

external-link copy
109 : 20

يَوۡمَئِذٖ لَّا تَنفَعُ ٱلشَّفَٰعَةُ إِلَّا مَنۡ أَذِنَ لَهُ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَرَضِيَ لَهُۥ قَوۡلٗا

Kuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga. info
التفاسير:

external-link copy
110 : 20

يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَلَا يُحِيطُونَ بِهِۦ عِلۡمٗا

(Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese. info
التفاسير:

external-link copy
111 : 20

۞ وَعَنَتِ ٱلۡوُجُوهُ لِلۡحَيِّ ٱلۡقَيُّومِۖ وَقَدۡ خَابَ مَنۡ حَمَلَ ظُلۡمٗا

Kandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizaba ziri mu kaga. info
التفاسير:

external-link copy
112 : 20

وَمَن يَعۡمَلۡ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَا يَخَافُ ظُلۡمٗا وَلَا هَضۡمٗا

N’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze). info
التفاسير:

external-link copy
113 : 20

وَكَذَٰلِكَ أَنزَلۡنَٰهُ قُرۡءَانًا عَرَبِيّٗا وَصَرَّفۡنَا فِيهِ مِنَ ٱلۡوَعِيدِ لَعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ أَوۡ يُحۡدِثُ لَهُمۡ ذِكۡرٗا

Uko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho kugandukira (Allah) cyangwa bibahe kwibuka. info
التفاسير: