Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

external-link copy
264 : 2

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُبۡطِلُواْ صَدَقَٰتِكُم بِٱلۡمَنِّ وَٱلۡأَذَىٰ كَٱلَّذِي يُنفِقُ مَالَهُۥ رِئَآءَ ٱلنَّاسِ وَلَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۖ فَمَثَلُهُۥ كَمَثَلِ صَفۡوَانٍ عَلَيۡهِ تُرَابٞ فَأَصَابَهُۥ وَابِلٞ فَتَرَكَهُۥ صَلۡدٗاۖ لَّا يَقۡدِرُونَ عَلَىٰ شَيۡءٖ مِّمَّا كَسَبُواْۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Yemwe abemeye! Ntimukangize amaturo yanyu kubera incyuro n’inabi, nka wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyereke abantu, ntanemere Allah n’umunsi w’imperuka. Bityo urugero rwe ni nk’urutare rworosheho itaka, nuko imvura nyinshi yarugwaho ikarusiga rwanamye. Nta cyo bashobora guhemberwa mu byo bakoze, kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi. info
التفاسير: