আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
114 : 20

فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡحَقُّۗ وَلَا تَعۡجَلۡ بِٱلۡقُرۡءَانِ مِن قَبۡلِ أَن يُقۡضَىٰٓ إِلَيۡكَ وَحۡيُهُۥۖ وَقُل رَّبِّ زِدۡنِي عِلۡمٗا

Ku bw’ibyo, uri hejuru ya byose ni Allah, ubutungane ni ubwe, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’an mbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi.” info
التفاسير:

external-link copy
115 : 20

وَلَقَدۡ عَهِدۡنَآ إِلَىٰٓ ءَادَمَ مِن قَبۡلُ فَنَسِيَ وَلَمۡ نَجِدۡ لَهُۥ عَزۡمٗا

Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), ntitwigeze tumusangana ukutagamburuzwa. info
التفاسير:

external-link copy
116 : 20

وَإِذۡ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ أَبَىٰ

Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Mwubamire Adamu!” Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze. info
التفاسير:

external-link copy
117 : 20

فَقُلۡنَا يَٰٓـَٔادَمُ إِنَّ هَٰذَا عَدُوّٞ لَّكَ وَلِزَوۡجِكَ فَلَا يُخۡرِجَنَّكُمَا مِنَ ٱلۡجَنَّةِ فَتَشۡقَىٰٓ

Nuko turavuga tuti “Yewe Adamu! Mu by’ukuri uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa.” info
التفاسير:

external-link copy
118 : 20

إِنَّ لَكَ أَلَّا تَجُوعَ فِيهَا وَلَا تَعۡرَىٰ

Mu by’ukuri nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara. info
التفاسير:

external-link copy
119 : 20

وَأَنَّكَ لَا تَظۡمَؤُاْ فِيهَا وَلَا تَضۡحَىٰ

Kandi nta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba. info
التفاسير:

external-link copy
120 : 20

فَوَسۡوَسَ إِلَيۡهِ ٱلشَّيۡطَٰنُ قَالَ يَٰٓـَٔادَمُ هَلۡ أَدُلُّكَ عَلَىٰ شَجَرَةِ ٱلۡخُلۡدِ وَمُلۡكٖ لَّا يَبۡلَىٰ

Nuko Shitani imwoshya igira iti “Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti waryaho ukazabaho iteka ndetse ukazanagira ubwami budashira?” info
التفاسير:

external-link copy
121 : 20

فَأَكَلَا مِنۡهَا فَبَدَتۡ لَهُمَا سَوۡءَٰتُهُمَا وَطَفِقَا يَخۡصِفَانِ عَلَيۡهِمَا مِن وَرَقِ ٱلۡجَنَّةِۚ وَعَصَىٰٓ ءَادَمُ رَبَّهُۥ فَغَوَىٰ

Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo burabagaragarira, bityo batangira kubutwikiriza amababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba acumuye kuri Nyagasani we, maze arayoba. info
التفاسير:

external-link copy
122 : 20

ثُمَّ ٱجۡتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَتَابَ عَلَيۡهِ وَهَدَىٰ

Hanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora. info
التفاسير:

external-link copy
123 : 20

قَالَ ٱهۡبِطَا مِنۡهَا جَمِيعَۢاۖ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٍ عَدُوّٞۖ فَإِمَّا يَأۡتِيَنَّكُم مِّنِّي هُدٗى فَمَنِ ٱتَّبَعَ هُدَايَ فَلَا يَضِلُّ وَلَا يَشۡقَىٰ

(Allah) aravuga ati “Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe muri mwe ari abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wabo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe.” info
التفاسير:

external-link copy
124 : 20

وَمَنۡ أَعۡرَضَ عَن ذِكۡرِي فَإِنَّ لَهُۥ مَعِيشَةٗ ضَنكٗا وَنَحۡشُرُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَعۡمَىٰ

Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri azagira ubuzima bw’inzitane ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi.” info
التفاسير:

external-link copy
125 : 20

قَالَ رَبِّ لِمَ حَشَرۡتَنِيٓ أَعۡمَىٰ وَقَدۡ كُنتُ بَصِيرٗا

Azavuga ati “Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga?” info
التفاسير: