আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
52 : 20

قَالَ عِلۡمُهَا عِندَ رَبِّي فِي كِتَٰبٖۖ لَّا يَضِلُّ رَبِّي وَلَا يَنسَى

(Musa) aravuga ati “Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe.” info
التفاسير:

external-link copy
53 : 20

ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ مَهۡدٗا وَسَلَكَ لَكُمۡ فِيهَا سُبُلٗا وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجۡنَا بِهِۦٓ أَزۡوَٰجٗا مِّن نَّبَاتٖ شَتَّىٰ

Ni We wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), nuko tuyameresha ibimera by’amoko atandukanye. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 20

كُلُواْ وَٱرۡعَوۡاْ أَنۡعَٰمَكُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلنُّهَىٰ

Ngaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 20

۞ مِنۡهَا خَلَقۡنَٰكُمۡ وَفِيهَا نُعِيدُكُمۡ وَمِنۡهَا نُخۡرِجُكُمۡ تَارَةً أُخۡرَىٰ

Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni na cyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni na cyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa). info
التفاسير:

external-link copy
56 : 20

وَلَقَدۡ أَرَيۡنَٰهُ ءَايَٰتِنَا كُلَّهَا فَكَذَّبَ وَأَبَىٰ

Mu by’ukuri (Farawo) twamweretse ibitangaza byacu byose, ariko yarabihinyuye yanga no kwemera. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 20

قَالَ أَجِئۡتَنَا لِتُخۡرِجَنَا مِنۡ أَرۡضِنَا بِسِحۡرِكَ يَٰمُوسَىٰ

(Farawo) aravuga ati “Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa?” info
التفاسير:

external-link copy
58 : 20

فَلَنَأۡتِيَنَّكَ بِسِحۡرٖ مِّثۡلِهِۦ فَٱجۡعَلۡ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكَ مَوۡعِدٗا لَّا نُخۡلِفُهُۥ نَحۡنُ وَلَآ أَنتَ مَكَانٗا سُوٗى

“Rwose natwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira na we, ku buryo ntawe uzabura muri twese.” info
التفاسير:

external-link copy
59 : 20

قَالَ مَوۡعِدُكُمۡ يَوۡمُ ٱلزِّينَةِ وَأَن يُحۡشَرَ ٱلنَّاسُ ضُحٗى

(Musa) aravuga ati “Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko.” info
التفاسير:

external-link copy
60 : 20

فَتَوَلَّىٰ فِرۡعَوۡنُ فَجَمَعَ كَيۡدَهُۥ ثُمَّ أَتَىٰ

Nuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma aragaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye). info
التفاسير:

external-link copy
61 : 20

قَالَ لَهُم مُّوسَىٰ وَيۡلَكُمۡ لَا تَفۡتَرُواْ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا فَيُسۡحِتَكُم بِعَذَابٖۖ وَقَدۡ خَابَ مَنِ ٱفۡتَرَىٰ

Musa arababwira ati “Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama!” info
التفاسير:

external-link copy
62 : 20

فَتَنَٰزَعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّجۡوَىٰ

Nuko (abarozi ba Farawo) bajya impaka hagati yabo, bongorerana ku cyo bagomba gukora. info
التفاسير:

external-link copy
63 : 20

قَالُوٓاْ إِنۡ هَٰذَٰنِ لَسَٰحِرَٰنِ يُرِيدَانِ أَن يُخۡرِجَاكُم مِّنۡ أَرۡضِكُم بِسِحۡرِهِمَا وَيَذۡهَبَا بِطَرِيقَتِكُمُ ٱلۡمُثۡلَىٰ

(Abarozi) baravuga bati “Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubamenesha mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero.” info
التفاسير:

external-link copy
64 : 20

فَأَجۡمِعُواْ كَيۡدَكُمۡ ثُمَّ ٱئۡتُواْ صَفّٗاۚ وَقَدۡ أَفۡلَحَ ٱلۡيَوۡمَ مَنِ ٱسۡتَعۡلَىٰ

(Barabwirana bati) “Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi arahiriwe uri butsinde uyu munsi.” info
التفاسير: