আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
65 : 20

قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلۡقِيَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ أَوَّلَ مَنۡ أَلۡقَىٰ

Baravuga bati “Yewe Musa! Hitamo kubanza kunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga!” info
التفاسير:

external-link copy
66 : 20

قَالَ بَلۡ أَلۡقُواْۖ فَإِذَا حِبَالُهُمۡ وَعِصِيُّهُمۡ يُخَيَّلُ إِلَيۡهِ مِن سِحۡرِهِمۡ أَنَّهَا تَسۡعَىٰ

(Musa) aravuga ati “Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo.” info
التفاسير:

external-link copy
67 : 20

فَأَوۡجَسَ فِي نَفۡسِهِۦ خِيفَةٗ مُّوسَىٰ

Nuko Musa yiyumvamo ubwoba. info
التفاسير:

external-link copy
68 : 20

قُلۡنَا لَا تَخَفۡ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡأَعۡلَىٰ

Turavuga tuti “Witinya! Mu by’ukuri ni wowe uri butsinde.” info
التفاسير:

external-link copy
69 : 20

وَأَلۡقِ مَا فِي يَمِينِكَ تَلۡقَفۡ مَا صَنَعُوٓاْۖ إِنَّمَا صَنَعُواْ كَيۡدُ سَٰحِرٖۖ وَلَا يُفۡلِحُ ٱلسَّاحِرُ حَيۡثُ أَتَىٰ

“Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda aho yaba ari hose.” info
التفاسير:

external-link copy
70 : 20

فَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سُجَّدٗا قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ هَٰرُونَ وَمُوسَىٰ

(Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati “Twemeye Nyagasani wa Haruna na Musa.” info
التفاسير:

external-link copy
71 : 20

قَالَ ءَامَنتُمۡ لَهُۥ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِي عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحۡرَۖ فَلَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمۡ فِي جُذُوعِ ٱلنَّخۡلِ وَلَتَعۡلَمُنَّ أَيُّنَآ أَشَدُّ عَذَابٗا وَأَبۡقَىٰ

(Maze Farawo) aravuga ati “(Musa) mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho.” info
التفاسير:

external-link copy
72 : 20

قَالُواْ لَن نُّؤۡثِرَكَ عَلَىٰ مَا جَآءَنَا مِنَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلَّذِي فَطَرَنَاۖ فَٱقۡضِ مَآ أَنتَ قَاضٍۖ إِنَّمَا تَقۡضِي هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَآ

(Abarozi) baravuga bati “Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri iteka uca ni iry’ubu buzima bw’isi.” info
التفاسير:

external-link copy
73 : 20

إِنَّآ ءَامَنَّا بِرَبِّنَا لِيَغۡفِرَ لَنَا خَطَٰيَٰنَا وَمَآ أَكۡرَهۡتَنَا عَلَيۡهِ مِنَ ٱلسِّحۡرِۗ وَٱللَّهُ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓ

“Mu by’ukuri twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho.” info
التفاسير:

external-link copy
74 : 20

إِنَّهُۥ مَن يَأۡتِ رَبَّهُۥ مُجۡرِمٗا فَإِنَّ لَهُۥ جَهَنَّمَ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ

Mu by’ukuri uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu, kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza). info
التفاسير:

external-link copy
75 : 20

وَمَن يَأۡتِهِۦ مُؤۡمِنٗا قَدۡ عَمِلَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلدَّرَجَٰتُ ٱلۡعُلَىٰ

Ariko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru, info
التفاسير:

external-link copy
76 : 20

جَنَّٰتُ عَدۡنٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ جَزَآءُ مَن تَزَكَّىٰ

(Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje). info
التفاسير: