Mu by’ukuri kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye.
No muri bo hari uvuga ati “Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo.” Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu ugose abahakanyi.
Vuga uti “Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe.”
Nta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye.