Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu[1] (kuko bapfuye ari ababangikanyamana).
[1] Jahimu: Ni rimwe mu mazina y’umuriro wa Jahanamu.
Nta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa).
Kandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye, atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
Rwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k’Umuhanuzi (Muhamadi) n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na ba bandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi yo kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, We ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo.