Kandi uzababona bajyanywe mu muriro, baciye bugufi basuzuguritse, batera ijisho (ku muriro). Maze ba bandi bemeye bavuge bati “Rwose abanyagihombo nyabo ku munsi w’imperuka, ni abivukije (kujya mu ijuru) bakanabivutsa imiryango yabo.” Mumenye ko rwose inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bihoraho.
Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa, cyangwa (kumva ijwi rimuvugisha) riturutse inyuma y’urusika, cyangwa (Allah) akamwoherereza Intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwikirenga, Nyirubugenge buhambaye.