Na ba bandi bajya impaka ku idini rya Allah nyuma y’uko riyobotswe, impaka zabo nta shingiro zifite kwa Nyagasani wabo. Bazagerwaho n’uburakari (bwa Allah), kandi bazahanishwa ibihano bikaze.
Ariko abatayemera bifuza ko yakwihutishwa, naho ba bandi bayemera barayitinya kandi bazi neza ko ari ukuri. Mumenye ko mu by’ukuri abajya impaka ku mperuka bari mu buyobe bwa kure.
Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.
(Ku munsi w’imperuka) uzabona abahakanyi batewe ubwoba (n’ibihano) by’ibyo bakoze, kandi bigomba kubageraho nta kabuza. Nyamara ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazaba bari mu busitani bwo mu ijuru, bahabwa ibyo bashaka kwa Nyagasani wabo. Izo ni zo ngabire z’ikirenga.