Ese ntubona ko Allah yategetse ibiri mu isi kubacira bugufi ndetse ko n’amato agenda mu nyanja ku bw’itegeko rye? Anafashe ikirere kugira ngo kitagwa ku isi uretse igihe azabishakira. Mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe bihebuje, akaba na Nyirimbabazi ku bantu.
Kandi iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ubona mu buranga bw’abahakanye (hagaragaramo) kutayishimira, bari hafi gusumira ababasomera amagambo yacu! Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mbabwire ibibi birusha ibyo? Ni umuriro Allah yasezeranyije ba bandi bahakanye, kandi iryo ni ryo herezo ribi.”