Ndetse no mu bantu hari ugaragira Allah ashidikanya. Iyo icyiza kimugezeho aratuza, naho yagerwaho n’ikigeragezo agasubira mu buhakanyi (nyuma y’uko yari yarayobotse); ubwo akaba ahombye (ibyiza byo ku) isi n’imperuka. Icyo ni cyo gihombo kigaragara.
Uwo ari we wese wibwira ko Allah atazatabara (Intumwa Muhamadi) kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka, namanike umugozi ku gisenge maze awushyire mu ijosi, narangiza awuce (yiyahure) maze arebe ko umugambi we (mubisha) ukuraho uburakari bwe.