(Se) aravuga ati “Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni We Murinzi mwiza, kandi ni We Munyembabazi usumba abandi.”
(Se) aravuga ati “Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura).” Bamaze kumurahirira, aravuga ati “Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze.”
Aranavuga ati “Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri umwanzuro ni uwa Allah; ni We niringiye, kandi abiringira bose bajye baba ari We biringira.”
Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, nta cyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko zari impungenge zari mu mutima wa Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri we (Yakubu) yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.