Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma ayikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina ibwami bitari ku bushake bwa Allah. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah).
(Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati “Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba.” Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati “Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neza ibyo muvuga.”
Baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Mu by’ukuri (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri tubona uri mu bagiraneza.”