የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር

external-link copy
143 : 6

ثَمَٰنِيَةَ أَزۡوَٰجٖۖ مِّنَ ٱلضَّأۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَمِنَ ٱلۡمَعۡزِ ٱثۡنَيۡنِۗ قُلۡ ءَآلذَّكَرَيۡنِ حَرَّمَ أَمِ ٱلۡأُنثَيَيۡنِ أَمَّا ٱشۡتَمَلَتۡ عَلَيۡهِ أَرۡحَامُ ٱلۡأُنثَيَيۡنِۖ نَبِّـُٔونِي بِعِلۡمٍ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

(Yabaremeye) amoko umunani y’amatungo, abiri abiri: ebyiri mu ntama (isekurume n’inyagazi); n’ebyiri mu ihene (isekurume n’inyagazi). Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese yaziririje amasekurume abiri cyangwa inyagazi ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyagazi ebyiri?” Nimumbwire ibyo muzi niba koko muri abanyakuri. info
التفاسير: