የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር

የገፅ ቁጥር:close

external-link copy
11 : 43

وَٱلَّذِي نَزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءَۢ بِقَدَرٖ فَأَنشَرۡنَا بِهِۦ بَلۡدَةٗ مَّيۡتٗاۚ كَذَٰلِكَ تُخۡرَجُونَ

Ni na We wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwakakaye. Ndetse uko ni ko muzazurwa. info
التفاسير:

external-link copy
12 : 43

وَٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡأَزۡوَٰجَ كُلَّهَا وَجَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلۡفُلۡكِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ مَا تَرۡكَبُونَ

Ni na We waremye amoko abiri abiri y’ibiremwa bitandukanye mu bintu byose. Yanabashyiriyeho (mwebwe abantu) amato n’amatungo mugendaho, info
التفاسير:

external-link copy
13 : 43

لِتَسۡتَوُۥاْ عَلَىٰ ظُهُورِهِۦ ثُمَّ تَذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ رَبِّكُمۡ إِذَا ٱسۡتَوَيۡتُمۡ عَلَيۡهِ وَتَقُولُواْ سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِي سَخَّرَ لَنَا هَٰذَا وَمَا كُنَّا لَهُۥ مُقۡرِنِينَ

Kugira ngo muyicare ku migongo neza, maze muzirikane inema za Nyagasani wanyu mumaze kuyicaraho neza nuko muvuge muti “Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera. info
التفاسير:

external-link copy
14 : 43

وَإِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا لَمُنقَلِبُونَ

Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira.” info
التفاسير:

external-link copy
15 : 43

وَجَعَلُواْ لَهُۥ مِنۡ عِبَادِهِۦ جُزۡءًاۚ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَكَفُورٞ مُّبِينٌ

(Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) barabamwitirira (babita abakobwa be). Mu by’ukuri umuntu ni indashima ku buryo bugaragara. info
التفاسير:

external-link copy
16 : 43

أَمِ ٱتَّخَذَ مِمَّا يَخۡلُقُ بَنَاتٖ وَأَصۡفَىٰكُم بِٱلۡبَنِينَ

Ahubwo se (Allah) yakwigenera abakobwa mu biremwa bye,[1] maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu? info

[1] Muri uyu murongo Allah aranenga imyumvire idahwitse yari ifitwe n’ababangikanyamana b’i Maka batishimiraga kubyara abakobwa nyamara bakabitirira Allah.

التفاسير:

external-link copy
17 : 43

وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِمَا ضَرَبَ لِلرَّحۡمَٰنِ مَثَلٗا ظَلَّ وَجۡهُهُۥ مُسۡوَدّٗا وَهُوَ كَظِيمٌ

Kandi iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 43

أَوَمَن يُنَشَّؤُاْ فِي ٱلۡحِلۡيَةِ وَهُوَ فِي ٱلۡخِصَامِ غَيۡرُ مُبِينٖ

Ese ukurira mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)? info
التفاسير:

external-link copy
19 : 43

وَجَعَلُواْ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ ٱلَّذِينَ هُمۡ عِبَٰدُ ٱلرَّحۡمَٰنِ إِنَٰثًاۚ أَشَهِدُواْ خَلۡقَهُمۡۚ سَتُكۡتَبُ شَهَٰدَتُهُمۡ وَيُسۡـَٔلُونَ

Kandi bafashe abamalayika babita igitsinagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 43

وَقَالُواْ لَوۡ شَآءَ ٱلرَّحۡمَٰنُ مَا عَبَدۡنَٰهُمۗ مَّا لَهُم بِذَٰلِكَ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِنۡ هُمۡ إِلَّا يَخۡرُصُونَ

Baranavuze bati “Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari kugaragira ibigirwamana.” Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo ni ugushakisha gusa no kubeshya. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 43

أَمۡ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ كِتَٰبٗا مِّن قَبۡلِهِۦ فَهُم بِهِۦ مُسۡتَمۡسِكُونَ

Ese twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bihambiraho (bashingiraho ibyo bavuga)? info
التفاسير:

external-link copy
22 : 43

بَلۡ قَالُوٓاْ إِنَّا وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٖ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم مُّهۡتَدُونَ

Ahubwo baravuga bati “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira.” info
التفاسير: