የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር

የገፅ ቁጥር:close

external-link copy
64 : 27

أَمَّن يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ وَمَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۗ أَءِلَٰهٞ مَّعَ ٱللَّهِۚ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ese uwatangije irema akazanarisubiramo (azura abapfuye), akabaha amafunguro aturutse mu kirere no mu isi (si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ko Allah afite uwo abangikanye na We) niba koko muri abanyakuri.” info
التفاسير:

external-link copy
65 : 27

قُل لَّا يَعۡلَمُ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ ٱلۡغَيۡبَ إِلَّا ٱللَّهُۚ وَمَا يَشۡعُرُونَ أَيَّانَ يُبۡعَثُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah, kandi ntibazi igihe bazazurirwa.” info
التفاسير:

external-link copy
66 : 27

بَلِ ٱدَّٰرَكَ عِلۡمُهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِۚ بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ مِّنۡهَاۖ بَلۡ هُم مِّنۡهَا عَمُونَ

Ahubwo bazasobanukirwa neza ku munsi w’imperuka; ariko bawushidikanyaho, ndetse ni n’impumyi kubiwerekeyeho. info
التفاسير:

external-link copy
67 : 27

وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَءِذَا كُنَّا تُرَٰبٗا وَءَابَآؤُنَآ أَئِنَّا لَمُخۡرَجُونَ

Na ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese twe n’abakurambere bacu nituba igitaka (nyuma yo gupfa), mu by’ukuri tuzazurwa?” info
التفاسير:

external-link copy
68 : 27

لَقَدۡ وُعِدۡنَا هَٰذَا نَحۡنُ وَءَابَآؤُنَا مِن قَبۡلُ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ

Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’abakurambere bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere. info
التفاسير:

external-link copy
69 : 27

قُلۡ سِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze.” info
التفاسير:

external-link copy
70 : 27

وَلَا تَحۡزَنۡ عَلَيۡهِمۡ وَلَا تَكُن فِي ضَيۡقٖ مِّمَّا يَمۡكُرُونَ

Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukababazwe n’imigambi mibisha bacura. info
التفاسير:

external-link copy
71 : 27

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

(Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano rizasohora niba muri abanyakuri?” info
التفاسير:

external-link copy
72 : 27

قُلۡ عَسَىٰٓ أَن يَكُونَ رَدِفَ لَكُم بَعۡضُ ٱلَّذِي تَسۡتَعۡجِلُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Hari ubwo bimwe mu byo musaba kwihutishwa (ibihano) byaba biri hafi yanyu.” info
التفاسير:

external-link copy
73 : 27

وَإِنَّ رَبَّكَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَشۡكُرُونَ

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyiringabire ku bantu, ahubwo abenshi muri bo ntibashimira. info
التفاسير:

external-link copy
74 : 27

وَإِنَّ رَبَّكَ لَيَعۡلَمُ مَا تُكِنُّ صُدُورُهُمۡ وَمَا يُعۡلِنُونَ

Ndetse mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe kandi azi n’ibyo bagaragaza. info
التفاسير:

external-link copy
75 : 27

وَمَا مِنۡ غَآئِبَةٖ فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٍ

Nta na kimwe cyihishe mu kirere no ku isi kitari mu gitabo gisobanutse. info
التفاسير:

external-link copy
76 : 27

إِنَّ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ يَقُصُّ عَلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَكۡثَرَ ٱلَّذِي هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ

Mu by’ukuri iyi Qur’an iha bene Isiraheli ukuri kw’inkuru nyinshi batavugaho rumwe. info
التفاسير: