የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር

የገፅ ቁጥር:close

external-link copy
73 : 22

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ضُرِبَ مَثَلٞ فَٱسۡتَمِعُواْ لَهُۥٓۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَن يَخۡلُقُواْ ذُبَابٗا وَلَوِ ٱجۡتَمَعُواْ لَهُۥۖ وَإِن يَسۡلُبۡهُمُ ٱلذُّبَابُ شَيۡـٔٗا لَّا يَسۡتَنقِذُوهُ مِنۡهُۚ ضَعُفَ ٱلطَّالِبُ وَٱلۡمَطۡلُوبُ

Yemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by’ukuri ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n’isazi kabone n’iyo byayiteraniraho. Kandi n’iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kucyisubiza. Bityo, usaba n’usabwa bose ni abanyantege nke! info
التفاسير:

external-link copy
74 : 22

مَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَقَوِيٌّ عَزِيزٌ

(Ababangikanyamana) ntibahaye Allah icyubahiro kimukwiye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje. info
التفاسير:

external-link copy
75 : 22

ٱللَّهُ يَصۡطَفِي مِنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ رُسُلٗا وَمِنَ ٱلنَّاسِۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٞ

Allah atoranya Intumwa mu bamalayika no mu bantu. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje. info
التفاسير:

external-link copy
76 : 22

يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ

Azi ibiri imbere habo (ibizababaho) n’ibiri inyuma habo (byababayeho). Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa. info
التفاسير:

external-link copy
77 : 22

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱرۡكَعُواْ وَٱسۡجُدُواْۤ وَٱعۡبُدُواْ رَبَّكُمۡ وَٱفۡعَلُواْ ٱلۡخَيۡرَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ۩

Yemwe abemeye! Nimwuname, mwubame, kandi mugaragire Nyagasani wanyu, ndetse munakore ibyiza kugira ngo muzahirwe. info
التفاسير:

external-link copy
78 : 22

وَجَٰهِدُواْ فِي ٱللَّهِ حَقَّ جِهَادِهِۦۚ هُوَ ٱجۡتَبَىٰكُمۡ وَمَا جَعَلَ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلدِّينِ مِنۡ حَرَجٖۚ مِّلَّةَ أَبِيكُمۡ إِبۡرَٰهِيمَۚ هُوَ سَمَّىٰكُمُ ٱلۡمُسۡلِمِينَ مِن قَبۡلُ وَفِي هَٰذَا لِيَكُونَ ٱلرَّسُولُ شَهِيدًا عَلَيۡكُمۡ وَتَكُونُواْ شُهَدَآءَ عَلَى ٱلنَّاسِۚ فَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱعۡتَصِمُواْ بِٱللَّهِ هُوَ مَوۡلَىٰكُمۡۖ فَنِعۡمَ ٱلۡمَوۡلَىٰ وَنِعۡمَ ٱلنَّصِيرُ

Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri, mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni We wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni na ryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni We (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo Intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse namwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho iswala, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza. info
التفاسير: