Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима - Руанда Мусулмонлар Жамияти

Бет рақами:close

external-link copy
21 : 46

۞ وَٱذۡكُرۡ أَخَا عَادٍ إِذۡ أَنذَرَ قَوۡمَهُۥ بِٱلۡأَحۡقَافِ وَقَدۡ خَلَتِ ٱلنُّذُرُ مِنۢ بَيۡنِ يَدَيۡهِ وَمِنۡ خَلۡفِهِۦٓ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَ إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ

Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe w’aba Adi (Intumwa Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye ahitwa Ah’qaf[1] -kandi mbere ye na nyuma ye haje ababurizi- avuga ati “Ntimukagire undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana).” info

[1] Ni izina ry’ahantu mu majyepfo y’umwigimbakirwa w’Abarabu, kuri ubu ni mu gihugu cya Oman.

التفاسير:

external-link copy
22 : 46

قَالُوٓاْ أَجِئۡتَنَا لِتَأۡفِكَنَا عَنۡ ءَالِهَتِنَا فَأۡتِنَا بِمَا تَعِدُنَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ

Baravuga bati “Ese uje kudukura ku mana zacu? (Turabyanze!) Ngaho tuzanire ibyo udusezeranya (ibihano) niba koko uri umwe mu banyakuri.” info
التفاسير:

external-link copy
23 : 46

قَالَ إِنَّمَا ٱلۡعِلۡمُ عِندَ ٱللَّهِ وَأُبَلِّغُكُم مَّآ أُرۡسِلۡتُ بِهِۦ وَلَٰكِنِّيٓ أَرَىٰكُمۡ قَوۡمٗا تَجۡهَلُونَ

(Hudu) aravuga ati “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’ibyo bihano) buri kwa Allah. Kandi ibyo mbagezaho ni ibyo natumwe, ariko rwose mbona muri abantu b’injiji.” info
التفاسير:

external-link copy
24 : 46

فَلَمَّا رَأَوۡهُ عَارِضٗا مُّسۡتَقۡبِلَ أَوۡدِيَتِهِمۡ قَالُواْ هَٰذَا عَارِضٞ مُّمۡطِرُنَاۚ بَلۡ هُوَ مَا ٱسۡتَعۡجَلۡتُم بِهِۦۖ رِيحٞ فِيهَا عَذَابٌ أَلِيمٞ

Maze babonye (igicu cy’ibihano) gikwiriye mu kirere kigana mu bibaya byabo (bari batuyemo, baracyishimira) maze baravuga bati “Iki gicu kiraduha imvura.” (Hudu arababwira ati) “Ahubwo ni ibyo mwasabaga ko byihutishwa. Ni umuyaga urimo ibihano bibabaza”, info
التفاسير:

external-link copy
25 : 46

تُدَمِّرُ كُلَّ شَيۡءِۭ بِأَمۡرِ رَبِّهَا فَأَصۡبَحُواْ لَا يُرَىٰٓ إِلَّا مَسَٰكِنُهُمۡۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡمُجۡرِمِينَ

Urimbura buri kintu cyose (uhuye na cyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
26 : 46

وَلَقَدۡ مَكَّنَّٰهُمۡ فِيمَآ إِن مَّكَّنَّٰكُمۡ فِيهِ وَجَعَلۡنَا لَهُمۡ سَمۡعٗا وَأَبۡصَٰرٗا وَأَفۡـِٔدَةٗ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُمۡ سَمۡعُهُمۡ وَلَآ أَبۡصَٰرُهُمۡ وَلَآ أَفۡـِٔدَتُهُم مِّن شَيۡءٍ إِذۡ كَانُواْ يَجۡحَدُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ

Kandi rwose (aba Adi) twabahaye ubutware tutigeze duha mwebwe (Abakurayishi). Tunabaha amatwi, amaso n’imitima (kugira ngo batekereze), nyamara amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imitima yabo, nta cyo byabamariye kubera ko bahakanaga amagambo ya Allah. Nuko bagotwa (n’ibihano) by’ibyo bakerensaga. info
التفاسير:

external-link copy
27 : 46

وَلَقَدۡ أَهۡلَكۡنَا مَا حَوۡلَكُم مِّنَ ٱلۡقُرَىٰ وَصَرَّفۡنَا ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ

Kandi rwose (nyuma y’iyo midugudu y’aba Adi), twarimbuye imidugudu ibakikije (yemwe bantu b’i Maka), kandi twakomeje kubagaragariza ibitangaza binyuranye kugira ngo bisubireho (ariko bakomeza kwinangira). info
التفاسير:

external-link copy
28 : 46

فَلَوۡلَا نَصَرَهُمُ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ قُرۡبَانًا ءَالِهَةَۢۖ بَلۡ ضَلُّواْ عَنۡهُمۡۚ وَذَٰلِكَ إِفۡكُهُمۡ وَمَا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Ese kuki izo mana zabo basengaga mu cyimbo cya Allah (bibwira ko) zibamwegereza zitabatabaye? Ahubwo zarabatengushye (mu gihe bahanwaga). Ibyo ni ingaruka z’ikinyoma cyabo ndetse n’iz’ibyo bahimbaga. info
التفاسير: