قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا

صفحہ نمبر:close

external-link copy
59 : 40

إِنَّ ٱلسَّاعَةَ لَأٓتِيَةٞ لَّا رَيۡبَ فِيهَا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ

Mu by’ukuri imperuka izaza nta kuyishidikanyaho, ariko abenshi mu bantu ntibabyemera. info
التفاسير:

external-link copy
60 : 40

وَقَالَ رَبُّكُمُ ٱدۡعُونِيٓ أَسۡتَجِبۡ لَكُمۡۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَسۡتَكۡبِرُونَ عَنۡ عِبَادَتِي سَيَدۡخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ

Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.” info
التفاسير:

external-link copy
61 : 40

ٱللَّهُ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبۡصِرًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَشۡكُرُونَ

Allah ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima. info
التفاسير:

external-link copy
62 : 40

ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖ لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ

Uwo ni Allah Nyagasani wanyu, Umuremyi wa buri kintu, nta yindi mana ibaho itari We. Ese ni gute mureka ukuri (mugasenga ibitari Allah)? info
التفاسير:

external-link copy
63 : 40

كَذَٰلِكَ يُؤۡفَكُ ٱلَّذِينَ كَانُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ يَجۡحَدُونَ

Uko ni ko abahakanaga ibimenyetso bya Allah bateshwaga ukuri. info
التفاسير:

external-link copy
64 : 40

ٱللَّهُ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ قَرَارٗا وَٱلسَّمَآءَ بِنَآءٗ وَصَوَّرَكُمۡ فَأَحۡسَنَ صُوَرَكُمۡ وَرَزَقَكُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡۖ فَتَبَارَكَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Allah yabashyiriyeho isi nk’ahantu ho gutura kandi hatekanye, (anabaremera) ikirere nk’igisenge, nuko abaha amashusho maze arayatunganya, ndetse abaha n’amafunguro meza. Uwo ni we Allah, Nyagasani wanyu. Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose. info
التفاسير:

external-link copy
65 : 40

هُوَ ٱلۡحَيُّ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ فَٱدۡعُوهُ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَۗ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Ni We Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye), nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Bityo, nimumusabe mumuhariye kugaragirwa wenyine. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose. info
التفاسير:

external-link copy
66 : 40

۞ قُلۡ إِنِّي نُهِيتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَمَّا جَآءَنِيَ ٱلۡبَيِّنَٰتُ مِن رَّبِّي وَأُمِرۡتُ أَنۡ أُسۡلِمَ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Vuga uti “Mu by’ukuri nabujijwe kugaragira ibyo musenga bitari Allah, ubwo nagerwagaho n’ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanjye. Kandi nategetswe kwicisha bugufi imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose.” info
التفاسير: