قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا

Sajdat

external-link copy
1 : 32

الٓمٓ

Alif Laam Miim.[1] info

[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

التفاسير:

external-link copy
2 : 32

تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ لَا رَيۡبَ فِيهِ مِن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Ihishurwa ry’igitabo kidashidikanywaho (Qur’an) ryaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 32

أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۚ بَلۡ هُوَ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ لِتُنذِرَ قَوۡمٗا مَّآ أَتَىٰهُم مِّن نَّذِيرٖ مِّن قَبۡلِكَ لَعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ

Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Si ko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe kugira ngo bayoboke. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 32

ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ مَا لَكُم مِّن دُونِهِۦ مِن وَلِيّٖ وَلَا شَفِيعٍۚ أَفَلَا تَتَذَكَّرُونَ

Allah ni We waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi. [1] Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari We. Ese ntabwo mwibuka? info

[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54.

التفاسير:

external-link copy
5 : 32

يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ثُمَّ يَعۡرُجُ إِلَيۡهِ فِي يَوۡمٖ كَانَ مِقۡدَارُهُۥٓ أَلۡفَ سَنَةٖ مِّمَّا تَعُدُّونَ

Ayoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi). info
التفاسير:

external-link copy
6 : 32

ذَٰلِكَ عَٰلِمُ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ

Uwo (Allah) ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 32

ٱلَّذِيٓ أَحۡسَنَ كُلَّ شَيۡءٍ خَلَقَهُۥۖ وَبَدَأَ خَلۡقَ ٱلۡإِنسَٰنِ مِن طِينٖ

We watunganyije buri kintu yaremye, akanatangira iremwa ry’umuntu utari uriho, amuremye mu ibumba. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 32

ثُمَّ جَعَلَ نَسۡلَهُۥ مِن سُلَٰلَةٖ مِّن مَّآءٖ مَّهِينٖ

Hanyuma agena ko kororoka kwa muntu bizabaho binyuze mu mazi aciriritse (intanga). info
التفاسير:

external-link copy
9 : 32

ثُمَّ سَوَّىٰهُ وَنَفَخَ فِيهِ مِن رُّوحِهِۦۖ وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ

Maze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’umutima. Ariko ni gake (yemwe bantu) mushimira! info
التفاسير:

external-link copy
10 : 32

وَقَالُوٓاْ أَءِذَا ضَلَلۡنَا فِي ٱلۡأَرۡضِ أَءِنَّا لَفِي خَلۡقٖ جَدِيدِۭۚ بَلۡ هُم بِلِقَآءِ رَبِّهِمۡ كَٰفِرُونَ

Baranavuga bati “Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?” Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 32

۞ قُلۡ يَتَوَفَّىٰكُم مَّلَكُ ٱلۡمَوۡتِ ٱلَّذِي وُكِّلَ بِكُمۡ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُمۡ تُرۡجَعُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa.” info
التفاسير: