قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى

Attaghabuni

external-link copy
1 : 64

يُسَبِّحُ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ لَهُ ٱلۡمُلۡكُ وَلَهُ ٱلۡحَمۡدُۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah. Ubwami n’ishimwe ndetse n’ikuzo byuzuye ni ibye, kandi ni we Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 64

هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ فَمِنكُمۡ كَافِرٞ وَمِنكُم مُّؤۡمِنٞۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٌ

Ni We wabaremye, ariko bamwe muri mwe ni abahakanyi, abandi bakaba abemeramana. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 64

خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّ وَصَوَّرَكُمۡ فَأَحۡسَنَ صُوَرَكُمۡۖ وَإِلَيۡهِ ٱلۡمَصِيرُ

Yaremye ibirere n’isi mu kuri, nuko abaha amashusho maze arayatunganya; kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese). info
التفاسير:

external-link copy
4 : 64

يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَيَعۡلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعۡلِنُونَۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Azi ibiri mu birere n’isi, akanamenya ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu). info
التفاسير:

external-link copy
5 : 64

أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ نَبَؤُاْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَبۡلُ فَذَاقُواْ وَبَالَ أَمۡرِهِمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Ese inkuru ya ba bandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza? info
التفاسير:

external-link copy
6 : 64

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُۥ كَانَت تَّأۡتِيهِمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَقَالُوٓاْ أَبَشَرٞ يَهۡدُونَنَا فَكَفَرُواْ وَتَوَلَّواْۖ وَّٱسۡتَغۡنَى ٱللَّهُۚ وَٱللَّهُ غَنِيٌّ حَمِيدٞ

Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati “Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?” Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, nta cyo abakeneyeho, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa cyane. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 64

زَعَمَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَن لَّن يُبۡعَثُواْۚ قُلۡ بَلَىٰ وَرَبِّي لَتُبۡعَثُنَّ ثُمَّ لَتُنَبَّؤُنَّ بِمَا عَمِلۡتُمۡۚ وَذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ

Abahakanyi bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, rwose muzazurwa maze mubwirwe ibyo mwakoze, kandi kuri Allah ibyo biroroshye.” info
التفاسير:

external-link copy
8 : 64

فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلنُّورِ ٱلَّذِيٓ أَنزَلۡنَاۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ

Ngaho nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’urumuri (Qur’an) twahishuye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 64

يَوۡمَ يَجۡمَعُكُمۡ لِيَوۡمِ ٱلۡجَمۡعِۖ ذَٰلِكَ يَوۡمُ ٱلتَّغَابُنِۗ وَمَن يُؤۡمِنۢ بِٱللَّهِ وَيَعۡمَلۡ صَٰلِحٗا يُكَفِّرۡ عَنۡهُ سَيِّـَٔاتِهِۦ وَيُدۡخِلۡهُ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

(Unibuke) umunsi azabakoranya (mwese) ku munsi w’ikoraniro; uwo uzaba ari umunsi w’igihombo (ku banyabyaha). Kandi uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, azamubabarira ibibi (yakoze) anamwinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), azabamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye. info
التفاسير: