قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى

بەت نومۇرى:close

external-link copy
74 : 43

إِنَّ ٱلۡمُجۡرِمِينَ فِي عَذَابِ جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ

Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo, info
التفاسير:

external-link copy
75 : 43

لَا يُفَتَّرُ عَنۡهُمۡ وَهُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ

Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye. info
التفاسير:

external-link copy
76 : 43

وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن كَانُواْ هُمُ ٱلظَّٰلِمِينَ

Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo ni bo bari inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
77 : 43

وَنَادَوۡاْ يَٰمَٰلِكُ لِيَقۡضِ عَلَيۡنَا رَبُّكَۖ قَالَ إِنَّكُم مَّٰكِثُونَ

Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti “Yewe Maliki (Umumalayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe atwice burundu!” Azavuga ati “Mu by’ukuri muzabamo ubuziraherezo.” info
التفاسير:

external-link copy
78 : 43

لَقَدۡ جِئۡنَٰكُم بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَكُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ

Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe barakwanze. info
التفاسير:

external-link copy
79 : 43

أَمۡ أَبۡرَمُوٓاْ أَمۡرٗا فَإِنَّا مُبۡرِمُونَ

Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri ni twe twemeza ikigomba gukorwa. info
التفاسير:

external-link copy
80 : 43

أَمۡ يَحۡسَبُونَ أَنَّا لَا نَسۡمَعُ سِرَّهُمۡ وَنَجۡوَىٰهُمۚ بَلَىٰ وَرُسُلُنَا لَدَيۡهِمۡ يَكۡتُبُونَ

Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo ndetse n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’Intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika. info
التفاسير:

external-link copy
81 : 43

قُلۡ إِن كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ وَلَدٞ فَأَنَا۠ أَوَّلُ ٱلۡعَٰبِدِينَ

Vuga uti “Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamugaragira.” info
التفاسير:

external-link copy
82 : 43

سُبۡحَٰنَ رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبِّ ٱلۡعَرۡشِ عَمَّا يَصِفُونَ

Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani nyiri Ar’shi! [1] Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira. info

[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.

التفاسير:

external-link copy
83 : 43

فَذَرۡهُمۡ يَخُوضُواْ وَيَلۡعَبُواْ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ

Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe. info
التفاسير:

external-link copy
84 : 43

وَهُوَ ٱلَّذِي فِي ٱلسَّمَآءِ إِلَٰهٞ وَفِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَٰهٞۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡعَلِيمُ

Ni We (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na We Mana yonyine ku isi. Kandi ni na We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
85 : 43

وَتَبَارَكَ ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni na We uzi iby’imperuka, kandi ni na We muzagarurwaho. info
التفاسير:

external-link copy
86 : 43

وَلَا يَمۡلِكُ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِ ٱلشَّفَٰعَةَ إِلَّا مَن شَهِدَ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ

Naho ibyo basenga bitari We, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye ba bandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi). info
التفاسير:

external-link copy
87 : 43

وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۖ فَأَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ

Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bateshwa (kugaragira Allah wabaremye, bakajya gusenga ibigirwamana)? info
التفاسير:

external-link copy
88 : 43

وَقِيلِهِۦ يَٰرَبِّ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ لَّا يُؤۡمِنُونَ

(Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri aba bantu ntibemera!” info
التفاسير:

external-link copy
89 : 43

فَٱصۡفَحۡ عَنۡهُمۡ وَقُلۡ سَلَٰمٞۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ

Bityo, bababarire unavuge uti “mugire amahoro (Salamu)!” Rwose bidatinze bazaba bamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo). info
التفاسير: