قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى

بەت نومۇرى:close

external-link copy
62 : 38

وَقَالُواْ مَا لَنَا لَا نَرَىٰ رِجَالٗا كُنَّا نَعُدُّهُم مِّنَ ٱلۡأَشۡرَارِ

Bazanavuga bati “Byatugendekeye bite ko tutabona bamwe mu bantu twabaraga mu nkozi z’ibibi?” info
التفاسير:

external-link copy
63 : 38

أَتَّخَذۡنَٰهُمۡ سِخۡرِيًّا أَمۡ زَاغَتۡ عَنۡهُمُ ٱلۡأَبۡصَٰرُ

Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona? info
التفاسير:

external-link copy
64 : 38

إِنَّ ذَٰلِكَ لَحَقّٞ تَخَاصُمُ أَهۡلِ ٱلنَّارِ

Mu by’ukuri, uko ni ko gusubiranamo kw’abantu bo mu muriro info
التفاسير:

external-link copy
65 : 38

قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ مُنذِرٞۖ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga, info
التفاسير:

external-link copy
66 : 38

رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّٰرُ

Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyacyubahiro bihebuje,Umunyembabazi uhebuje.” info
التفاسير:

external-link copy
67 : 38

قُلۡ هُوَ نَبَؤٌاْ عَظِيمٌ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye, info
التفاسير:

external-link copy
68 : 38

أَنتُمۡ عَنۡهُ مُعۡرِضُونَ

Ariko mwayiteye umugongo. info
التفاسير:

external-link copy
69 : 38

مَا كَانَ لِيَ مِنۡ عِلۡمِۭ بِٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰٓ إِذۡ يَخۡتَصِمُونَ

Nta bumenyi nari mfite ku bamalayika bo mu ijuru ubwo bajyaga impaka (ku iremwa rya Adamu). info
التفاسير:

external-link copy
70 : 38

إِن يُوحَىٰٓ إِلَيَّ إِلَّآ أَنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٞ مُّبِينٌ

Usibye ko nabihishuriwe kuko ndi umuburizi ugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
71 : 38

إِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِنِّي خَٰلِقُۢ بَشَرٗا مِّن طِينٖ

(Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu mu ibumba.” info
التفاسير:

external-link copy
72 : 38

فَإِذَا سَوَّيۡتُهُۥ وَنَفَخۡتُ فِيهِ مِن رُّوحِي فَقَعُواْ لَهُۥ سَٰجِدِينَ

Nimara kumutunganya nkanamuhuhamo roho inturutseho, mumwikubite imbere mwubamye. info
التفاسير:

external-link copy
73 : 38

فَسَجَدَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ كُلُّهُمۡ أَجۡمَعُونَ

Nuko abamalayika bose barubama, info
التفاسير:

external-link copy
74 : 38

إِلَّآ إِبۡلِيسَ ٱسۡتَكۡبَرَ وَكَانَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Usibye Ibilisi (Shitani) wagize ubwibone maze akaba mu bahakanye. info
التفاسير:

external-link copy
75 : 38

قَالَ يَٰٓإِبۡلِيسُ مَا مَنَعَكَ أَن تَسۡجُدَ لِمَا خَلَقۡتُ بِيَدَيَّۖ أَسۡتَكۡبَرۡتَ أَمۡ كُنتَ مِنَ ٱلۡعَالِينَ

(Nuko Allah akavuga ati) “Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wiyumva nk’uri mu bo mu nzego zo hejuru?” info
التفاسير:

external-link copy
76 : 38

قَالَ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡهُ خَلَقۡتَنِي مِن نَّارٖ وَخَلَقۡتَهُۥ مِن طِينٖ

(Ibilisi) iravuga iti “Njye ndi mwiza kumurusha kuko wandemye mu muriro, we ukamurema mu ibumba.” info
التفاسير:

external-link copy
77 : 38

قَالَ فَٱخۡرُجۡ مِنۡهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٞ

(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume.” info
التفاسير:

external-link copy
78 : 38

وَإِنَّ عَلَيۡكَ لَعۡنَتِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلدِّينِ

Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo. info
التفاسير:

external-link copy
79 : 38

قَالَ رَبِّ فَأَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ

(Ibilisi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.” info
التفاسير:

external-link copy
80 : 38

قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ

(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazaramba, info
التفاسير:

external-link copy
81 : 38

إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡوَقۡتِ ٱلۡمَعۡلُومِ

Kugeza ku munsi w’igihe kizwi.” info
التفاسير:

external-link copy
82 : 38

قَالَ فَبِعِزَّتِكَ لَأُغۡوِيَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ

(Ibilisi) iravuga iti “Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose, info
التفاسير:

external-link copy
83 : 38

إِلَّا عِبَادَكَ مِنۡهُمُ ٱلۡمُخۡلَصِينَ

“Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo.” info
التفاسير: