قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى

بەت نومۇرى:close

external-link copy
85 : 28

إِنَّ ٱلَّذِي فَرَضَ عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ لَرَآدُّكَ إِلَىٰ مَعَادٖۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ مَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ وَمَنۡ هُوَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Mu by’ukuri uwaguhishuriye Qur’an (yewe Muhamadi) azanagusubiza ahantu hawe h’isezerano (Maka cyangwa mu Ijuru nyuma yo gupfa kwawe). Vuga uti “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwayobotse (by’ukuri) ndetse n’uri mu buyobe bugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
86 : 28

وَمَا كُنتَ تَرۡجُوٓاْ أَن يُلۡقَىٰٓ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبُ إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۖ فَلَا تَكُونَنَّ ظَهِيرٗا لِّلۡكَٰفِرِينَ

Kandi ntabwo wigeze utekereza ko uzahishurirwa igitabo (cya Qur’an), ariko ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe (waragihishuriwe). Bityo ntuzashyigikire abahakanyi. info
التفاسير:

external-link copy
87 : 28

وَلَا يَصُدُّنَّكَ عَنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بَعۡدَ إِذۡ أُنزِلَتۡ إِلَيۡكَۖ وَٱدۡعُ إِلَىٰ رَبِّكَۖ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Kandi rwose (ababangikanyamana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah (ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanyamana. info
التفاسير:

external-link copy
88 : 28

وَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۘ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ كُلُّ شَيۡءٍ هَالِكٌ إِلَّا وَجۡهَهُۥۚ لَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ari we wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye uburanga bwe (Allah). Ni we ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi Iwe ni ho muzasubizwa. info
التفاسير: