Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği

Sayfa numarası:close

external-link copy
27 : 38

وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَآءَ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا بَٰطِلٗاۚ ذَٰلِكَ ظَنُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنَ ٱلنَّارِ

Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi. info
التفاسير:

external-link copy
28 : 38

أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ كَٱلۡمُفۡسِدِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلۡمُتَّقِينَ كَٱلۡفُجَّارِ

Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se twafata kimwe abagandukira Allah n’inkozi z’ibibi? info
التفاسير:

external-link copy
29 : 38

كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ إِلَيۡكَ مُبَٰرَكٞ لِّيَدَّبَّرُوٓاْ ءَايَٰتِهِۦ وَلِيَتَذَكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke. info
التفاسير:

external-link copy
30 : 38

وَوَهَبۡنَا لِدَاوُۥدَ سُلَيۡمَٰنَۚ نِعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ

Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane. info
التفاسير:

external-link copy
31 : 38

إِذۡ عُرِضَ عَلَيۡهِ بِٱلۡعَشِيِّ ٱلصَّٰفِنَٰتُ ٱلۡجِيَادُ

(Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane. info
التفاسير:

external-link copy
32 : 38

فَقَالَ إِنِّيٓ أَحۡبَبۡتُ حُبَّ ٱلۡخَيۡرِ عَن ذِكۡرِ رَبِّي حَتَّىٰ تَوَارَتۡ بِٱلۡحِجَابِ

Nuko akavuga ati “Nakunze imitungo y’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga!” info
التفاسير:

external-link copy
33 : 38

رُدُّوهَا عَلَيَّۖ فَطَفِقَ مَسۡحَۢا بِٱلسُّوقِ وَٱلۡأَعۡنَاقِ

“Ngaho nimuzingarurire!” Maze atangira kuzagaza ku maguru no ku majosi. info
التفاسير:

external-link copy
34 : 38

وَلَقَدۡ فَتَنَّا سُلَيۡمَٰنَ وَأَلۡقَيۡنَا عَلَىٰ كُرۡسِيِّهِۦ جَسَدٗا ثُمَّ أَنَابَ

Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri[1] ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana. info

[1] Ikibiri kivugwa muri uyu murongo ni igice cy’umubiri w’umwana wavutse ubwo Intumwa Sulayimani yari yagize umugambi wo kuzenguruka ingo ze zose mu ijoro rimwe aziteramo inda y’umuhungu kugira ngo azabyare ingabo, ntiyabiragiza Imana (avuga Insha Allah), nuko Imana imugerageza imuha umwana utujuje ingingo.

التفاسير:

external-link copy
35 : 38

قَالَ رَبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَهَبۡ لِي مُلۡكٗا لَّا يَنۢبَغِي لِأَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡوَهَّابُ

Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa n’umwe nyuma yanjye. Mu by’ukuri ni wowe ugaba bihebuje.” info
التفاسير:

external-link copy
36 : 38

فَسَخَّرۡنَا لَهُ ٱلرِّيحَ تَجۡرِي بِأَمۡرِهِۦ رُخَآءً حَيۡثُ أَصَابَ

Nuko dutegeka umuyaga kumwumvira, ugahuha ku itegeko rye buke buke (akawerekeza) aho ashaka (kujya hose). info
التفاسير:

external-link copy
37 : 38

وَٱلشَّيَٰطِينَ كُلَّ بَنَّآءٖ وَغَوَّاصٖ

Ndetse n’amajini y’amoko yose; ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira) info
التفاسير:

external-link copy
38 : 38

وَءَاخَرِينَ مُقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ

Naho andi (yamwigomekagaho yayahambiraga) ku minyururu. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 38

هَٰذَا عَطَآؤُنَا فَٱمۡنُنۡ أَوۡ أَمۡسِكۡ بِغَيۡرِ حِسَابٖ

(Allah abwira Sulayimani ati) “Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa. info
التفاسير:

external-link copy
40 : 38

وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ

Kandi mu by’ukuri yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
41 : 38

وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَآ أَيُّوبَ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَسَّنِيَ ٱلشَّيۡطَٰنُ بِنُصۡبٖ وَعَذَابٍ

Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri Shitani yanteje ibyago n’ububabare.” info
التفاسير:

external-link copy
42 : 38

ٱرۡكُضۡ بِرِجۡلِكَۖ هَٰذَا مُغۡتَسَلُۢ بَارِدٞ وَشَرَابٞ

(Allah aramubwira ati) “Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa.” info
التفاسير: