ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

external-link copy
12 : 5

۞ وَلَقَدۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَبَعَثۡنَا مِنۡهُمُ ٱثۡنَيۡ عَشَرَ نَقِيبٗاۖ وَقَالَ ٱللَّهُ إِنِّي مَعَكُمۡۖ لَئِنۡ أَقَمۡتُمُ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَيۡتُمُ ٱلزَّكَوٰةَ وَءَامَنتُم بِرُسُلِي وَعَزَّرۡتُمُوهُمۡ وَأَقۡرَضۡتُمُ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗا لَّأُكَفِّرَنَّ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَلَأُدۡخِلَنَّكُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ فَمَن كَفَرَ بَعۡدَ ذَٰلِكَ مِنكُمۡ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ

Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati “Mu by’ukuri, njye ndi kumwe namwe, nimuramuka muhojejeho iswala,[1] mugatanga amaturo, mukemera Intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse.” info

[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

التفاسير: