ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

පිටු අංක:close

external-link copy
84 : 5

وَمَا لَنَا لَا نُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَمَا جَآءَنَا مِنَ ٱلۡحَقِّ وَنَطۡمَعُ أَن يُدۡخِلَنَا رَبُّنَا مَعَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلصَّٰلِحِينَ

Ese ni iki cyatubuza kwemera Allah n’ukuri kwatugezeho (Qur’an), kandi twifuza ko Nyagasani wacu adushyira hamwe n’abantu b’intungane (mu ijuru)? info
التفاسير:

external-link copy
85 : 5

فَأَثَٰبَهُمُ ٱللَّهُ بِمَا قَالُواْ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Bityo, kubera ibyo bavuze, Allah yabagororeye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Kandi iyo ni yo ngororano y’abakora ibyiza. info
التفاسير:

external-link copy
86 : 5

وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَحِيمِ

Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo bazaba abo mu muriro wa Jahanamu. info
التفاسير:

external-link copy
87 : 5

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُحَرِّمُواْ طَيِّبَٰتِ مَآ أَحَلَّ ٱللَّهُ لَكُمۡ وَلَا تَعۡتَدُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُعۡتَدِينَ

Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera. info
التفاسير:

external-link copy
88 : 5

وَكُلُواْ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ حَلَٰلٗا طَيِّبٗاۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ أَنتُم بِهِۦ مُؤۡمِنُونَ

Kandi mujye murya mu mafunguro aziruwe kandi meza Allah yabahaye, ndetse munatinye Allah, we mwemera. info
التفاسير:

external-link copy
89 : 5

لَا يُؤَاخِذُكُمُ ٱللَّهُ بِٱللَّغۡوِ فِيٓ أَيۡمَٰنِكُمۡ وَلَٰكِن يُؤَاخِذُكُم بِمَا عَقَّدتُّمُ ٱلۡأَيۡمَٰنَۖ فَكَفَّٰرَتُهُۥٓ إِطۡعَامُ عَشَرَةِ مَسَٰكِينَ مِنۡ أَوۡسَطِ مَا تُطۡعِمُونَ أَهۡلِيكُمۡ أَوۡ كِسۡوَتُهُمۡ أَوۡ تَحۡرِيرُ رَقَبَةٖۖ فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ ثَلَٰثَةِ أَيَّامٖۚ ذَٰلِكَ كَفَّٰرَةُ أَيۡمَٰنِكُمۡ إِذَا حَلَفۡتُمۡۚ وَٱحۡفَظُوٓاْ أَيۡمَٰنَكُمۡۚ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ

Allah ntabahanira indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahanira indahiro mwagambiriye (ntimuzubahirize). Icyiru cyayo ni ukugaburira abakene icumi amafunguro musanzwe mugaburira imiryango yanyu, cyangwa kubambika cyangwa kubohora umucakara; ariko utazabishobora azasibe iminsi itatu. Icyo ni cyo cyiru cy’indahiro zanyu igihe mwarahiye (ntimuzubahirize). Bityo, mujye murinda indahiro zanyu (ntimukarahire cyane, kandi nimuramuka murahiye mujye muzubahiriza). Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko ye kugira ngo mushimire. info
التفاسير:

external-link copy
90 : 5

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّمَا ٱلۡخَمۡرُ وَٱلۡمَيۡسِرُ وَٱلۡأَنصَابُ وَٱلۡأَزۡلَٰمُ رِجۡسٞ مِّنۡ عَمَلِ ٱلشَّيۡطَٰنِ فَٱجۡتَنِبُوهُ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ

Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, kugaragira ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke. info
التفاسير: