ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

පිටු අංක:close

external-link copy
34 : 43

وَلِبُيُوتِهِمۡ أَبۡوَٰبٗا وَسُرُرًا عَلَيۡهَا يَتَّكِـُٔونَ

N’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza), info
التفاسير:

external-link copy
35 : 43

وَزُخۡرُفٗاۚ وَإِن كُلُّ ذَٰلِكَ لَمَّا مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۚ وَٱلۡأٓخِرَةُ عِندَ رَبِّكَ لِلۡمُتَّقِينَ

Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abagandukira Allah. info
التفاسير:

external-link copy
36 : 43

وَمَن يَعۡشُ عَن ذِكۡرِ ٱلرَّحۡمَٰنِ نُقَيِّضۡ لَهُۥ شَيۡطَٰنٗا فَهُوَ لَهُۥ قَرِينٞ

Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti magara. info
التفاسير:

external-link copy
37 : 43

وَإِنَّهُمۡ لَيَصُدُّونَهُمۡ عَنِ ٱلسَّبِيلِ وَيَحۡسَبُونَ أَنَّهُم مُّهۡتَدُونَ

Mu by’ukuri (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse, info
التفاسير:

external-link copy
38 : 43

حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَنَا قَالَ يَٰلَيۡتَ بَيۡنِي وَبَيۡنَكَ بُعۡدَ ٱلۡمَشۡرِقَيۡنِ فَبِئۡسَ ٱلۡقَرِينُ

Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze avuge (abwira shitani yamuyobeje) ati “Iyo hagati yanjye nawe haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi!” info
التفاسير:

external-link copy
39 : 43

وَلَن يَنفَعَكُمُ ٱلۡيَوۡمَ إِذ ظَّلَمۡتُمۡ أَنَّكُمۡ فِي ٱلۡعَذَابِ مُشۡتَرِكُونَ

Maze (babwirwe bati) “Ubwo mwakoze ibibi, nta cyo gusangira kwanyu ibihano uyu munsi biri bugire icyo bibamarira.” info
التفاسير:

external-link copy
40 : 43

أَفَأَنتَ تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ أَوۡ تَهۡدِي ٱلۡعُمۡيَ وَمَن كَانَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara? info
التفاسير:

external-link copy
41 : 43

فَإِمَّا نَذۡهَبَنَّ بِكَ فَإِنَّا مِنۡهُم مُّنتَقِمُونَ

N’ubwo twakujyana (yewe Muhamadi, ugapfa mbere y’uko ubona ibihano tuzabahanisha), mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze), info
التفاسير:

external-link copy
42 : 43

أَوۡ نُرِيَنَّكَ ٱلَّذِي وَعَدۡنَٰهُمۡ فَإِنَّا عَلَيۡهِم مُّقۡتَدِرُونَ

Cyangwa tukakwereka ibyo (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri twe tubafiteho ubushobozi. info
التفاسير:

external-link copy
43 : 43

فَٱسۡتَمۡسِكۡ بِٱلَّذِيٓ أُوحِيَ إِلَيۡكَۖ إِنَّكَ عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri uri mu nzira igororotse. info
التفاسير:

external-link copy
44 : 43

وَإِنَّهُۥ لَذِكۡرٞ لَّكَ وَلِقَوۡمِكَۖ وَسَوۡفَ تُسۡـَٔلُونَ

Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 43

وَسۡـَٔلۡ مَنۡ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رُّسُلِنَآ أَجَعَلۡنَا مِن دُونِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ءَالِهَةٗ يُعۡبَدُونَ

Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
46 : 43

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَقَالَ إِنِّي رَسُولُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose.” info
التفاسير:

external-link copy
47 : 43

فَلَمَّا جَآءَهُم بِـَٔايَٰتِنَآ إِذَا هُم مِّنۡهَا يَضۡحَكُونَ

Ariko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, barabisetse barabinnyega. info
التفاسير: