ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

Yaasiin

external-link copy
1 : 36

يسٓ

Yaa-siin.[1] info

[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

التفاسير:

external-link copy
2 : 36

وَٱلۡقُرۡءَانِ ٱلۡحَكِيمِ

Ndahiye iyi Qur’an yuje ubushishozi. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 36

إِنَّكَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umwe mu ntumwa (za Allah). info
التفاسير:

external-link copy
4 : 36

عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

(Kandi uri) mu nzira igororotse (ari yo ya Isilamu). info
التفاسير:

external-link copy
5 : 36

تَنزِيلَ ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ

(Iyi Qur’an) yahishuwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi (Allah), info
التفاسير:

external-link copy
6 : 36

لِتُنذِرَ قَوۡمٗا مَّآ أُنذِرَ ءَابَآؤُهُمۡ فَهُمۡ غَٰفِلُونَ

Kugira ngo uburire abantu (ibyo) abakurambere babo batigeze baburirwa, bityo bakaba ari indangare. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 36

لَقَدۡ حَقَّ ٱلۡقَوۡلُ عَلَىٰٓ أَكۡثَرِهِمۡ فَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Rwose imvugo (y’ibihano) yasohoreye kuri benshi muri bo, ubwo rero ntibazemera. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 36

إِنَّا جَعَلۡنَا فِيٓ أَعۡنَٰقِهِمۡ أَغۡلَٰلٗا فَهِيَ إِلَى ٱلۡأَذۡقَانِ فَهُم مُّقۡمَحُونَ

Mu by’ukuri twashyize iminyururu mu majosi yabo (duhambira amaboko yabo) igeze ku twananwa, ari na yo mpamvu bazaba bararamye. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 36

وَجَعَلۡنَا مِنۢ بَيۡنِ أَيۡدِيهِمۡ سَدّٗا وَمِنۡ خَلۡفِهِمۡ سَدّٗا فَأَغۡشَيۡنَٰهُمۡ فَهُمۡ لَا يُبۡصِرُونَ

Kandi twashyize urusika imbere yabo n’inyuma yabo, maze turabapfukirana, bituma batabona. info
التفاسير:

external-link copy
10 : 36

وَسَوَآءٌ عَلَيۡهِمۡ ءَأَنذَرۡتَهُمۡ أَمۡ لَمۡ تُنذِرۡهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Wababurira utababurira, kuri bo byose ni kimwe, ntibazemera. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 36

إِنَّمَا تُنذِرُ مَنِ ٱتَّبَعَ ٱلذِّكۡرَ وَخَشِيَ ٱلرَّحۡمَٰنَ بِٱلۡغَيۡبِۖ فَبَشِّرۡهُ بِمَغۡفِرَةٖ وَأَجۡرٖ كَرِيمٍ

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
12 : 36

إِنَّا نَحۡنُ نُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَنَكۡتُبُ مَا قَدَّمُواْ وَءَاثَٰرَهُمۡۚ وَكُلَّ شَيۡءٍ أَحۡصَيۡنَٰهُ فِيٓ إِمَامٖ مُّبِينٖ

Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse. info
التفاسير: