ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

පිටු අංක:close

external-link copy
187 : 3

وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ لَتُبَيِّنُنَّهُۥ لِلنَّاسِ وَلَا تَكۡتُمُونَهُۥ فَنَبَذُوهُ وَرَآءَ ظُهُورِهِمۡ وَٱشۡتَرَوۡاْ بِهِۦ ثَمَنٗا قَلِيلٗاۖ فَبِئۡسَ مَا يَشۡتَرُونَ

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’uko bagomba kubisobanurira abantu batabihisha, ariko babiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Nyamara ibyo bahisemo ni bibi. info
التفاسير:

external-link copy
188 : 3

لَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ يَفۡرَحُونَ بِمَآ أَتَواْ وَّيُحِبُّونَ أَن يُحۡمَدُواْ بِمَا لَمۡ يَفۡعَلُواْ فَلَا تَحۡسَبَنَّهُم بِمَفَازَةٖ مِّنَ ٱلۡعَذَابِۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Ntukibwire ko ba bandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza. info
التفاسير:

external-link copy
189 : 3

وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse Allah ni Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
190 : 3

إِنَّ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburana kw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge. info
التفاسير:

external-link copy
191 : 3

ٱلَّذِينَ يَذۡكُرُونَ ٱللَّهَ قِيَٰمٗا وَقُعُودٗا وَعَلَىٰ جُنُوبِهِمۡ وَيَتَفَكَّرُونَ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبَّنَا مَا خَلَقۡتَ هَٰذَا بَٰطِلٗا سُبۡحَٰنَكَ فَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ

Ba bandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, cyangwa baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) “Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Ngaho turinde ibihano by’umuriro.” info
التفاسير:

external-link copy
192 : 3

رَبَّنَآ إِنَّكَ مَن تُدۡخِلِ ٱلنَّارَ فَقَدۡ أَخۡزَيۡتَهُۥۖ وَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ أَنصَارٖ

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibi ntizizigera zibona abatabazi. info
التفاسير:

external-link copy
193 : 3

رَّبَّنَآ إِنَّنَا سَمِعۡنَا مُنَادِيٗا يُنَادِي لِلۡإِيمَٰنِ أَنۡ ءَامِنُواْ بِرَبِّكُمۡ فَـَٔامَنَّاۚ رَبَّنَا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَكَفِّرۡ عَنَّا سَيِّـَٔاتِنَا وَتَوَفَّنَا مَعَ ٱلۡأَبۡرَارِ

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi) uhamagarira ukwemera (agira ati) “Nimwemere Nyagasani wanyu”, nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza. info
التفاسير:

external-link copy
194 : 3

رَبَّنَا وَءَاتِنَا مَا وَعَدتَّنَا عَلَىٰ رُسُلِكَ وَلَا تُخۡزِنَا يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ إِنَّكَ لَا تُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ

Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe). info
التفاسير: