Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

numero y'urupapuro:close

external-link copy
24 : 29

فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوۡمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُواْ ٱقۡتُلُوهُ أَوۡ حَرِّقُوهُ فَأَنجَىٰهُ ٱللَّهُ مِنَ ٱلنَّارِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ

Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati “Mumwice cyangwa mumutwike!” Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera. info
التفاسير:

external-link copy
25 : 29

وَقَالَ إِنَّمَا ٱتَّخَذۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ أَوۡثَٰنٗا مَّوَدَّةَ بَيۡنِكُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ ثُمَّ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يَكۡفُرُ بَعۡضُكُم بِبَعۡضٖ وَيَلۡعَنُ بَعۡضُكُم بَعۡضٗا وَمَأۡوَىٰكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن نَّٰصِرِينَ

Nuko (Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira.” info
التفاسير:

external-link copy
26 : 29

۞ فَـَٔامَنَ لَهُۥ لُوطٞۘ وَقَالَ إِنِّي مُهَاجِرٌ إِلَىٰ رَبِّيٓۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Nuko Lutwi (Loti) yemera ubutumwa bwa Ibrahimu. Maze (Ibrahimu) aravuga ati “Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.” info
التفاسير:

external-link copy
27 : 29

وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ وَجَعَلۡنَا فِي ذُرِّيَّتِهِ ٱلنُّبُوَّةَ وَٱلۡكِتَٰبَ وَءَاتَيۡنَٰهُ أَجۡرَهُۥ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَإِنَّهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane. info
التفاسير:

external-link copy
28 : 29

وَلُوطًا إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦٓ إِنَّكُمۡ لَتَأۡتُونَ ٱلۡفَٰحِشَةَ مَا سَبَقَكُم بِهَا مِنۡ أَحَدٖ مِّنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri murakora ibikorwa by’urukozasoni bitigeze bikorwa n’uwo ari we wese mu biremwa.” info
التفاسير:

external-link copy
29 : 29

أَئِنَّكُمۡ لَتَأۡتُونَ ٱلرِّجَالَ وَتَقۡطَعُونَ ٱلسَّبِيلَ وَتَأۡتُونَ فِي نَادِيكُمُ ٱلۡمُنكَرَۖ فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوۡمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُواْ ٱئۡتِنَا بِعَذَابِ ٱللَّهِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ

Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati “Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri!” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 29

قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

(Lutwi) aravuga ati “Nyagasani! Ntsindira abantu b’abangizi.” info
التفاسير: