Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

numero y'urupapuro:close

external-link copy
146 : 2

ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَعۡرِفُونَهُۥ كَمَا يَعۡرِفُونَ أَبۡنَآءَهُمۡۖ وَإِنَّ فَرِيقٗا مِّنۡهُمۡ لَيَكۡتُمُونَ ٱلۡحَقَّ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ

Abo twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi n’ibigwi bye) nk’uko bazi abana babo. Ndetse mu by’ukuri, bamwe muri bo bahisha ukuri kandi bakuzi. info
التفاسير:

external-link copy
147 : 2

ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ

Ukuri nyako ni uguturutse kwa Nyagasani wawe, ku bw’ibyo ntukabe mu bashidikanya. info
التفاسير:

external-link copy
148 : 2

وَلِكُلّٖ وِجۡهَةٌ هُوَ مُوَلِّيهَاۖ فَٱسۡتَبِقُواْ ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ أَيۡنَ مَا تَكُونُواْ يَأۡتِ بِكُمُ ٱللَّهُ جَمِيعًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basali), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
149 : 2

وَمِنۡ حَيۡثُ خَرَجۡتَ فَوَلِّ وَجۡهَكَ شَطۡرَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۖ وَإِنَّهُۥ لَلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَۗ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ

Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusali) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’abat). Mu by’ukuri, (kuwerekeraho) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
150 : 2

وَمِنۡ حَيۡثُ خَرَجۡتَ فَوَلِّ وَجۡهَكَ شَطۡرَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۚ وَحَيۡثُ مَا كُنتُمۡ فَوَلُّواْ وُجُوهَكُمۡ شَطۡرَهُۥ لِئَلَّا يَكُونَ لِلنَّاسِ عَلَيۡكُمۡ حُجَّةٌ إِلَّا ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡهُمۡ فَلَا تَخۡشَوۡهُمۡ وَٱخۡشَوۡنِي وَلِأُتِمَّ نِعۡمَتِي عَلَيۡكُمۡ وَلَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ

Kandi n’aho uzajya hose (ugashaka gusali) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). N’aho muzaba muri hose (mugashaka kugaragira) mujye muwerekezaho uburanga bwanyu, kugira ngo abantu batazabagiraho urwitwazo, uretse abakora ibibi muri bo (bazahora mu mpaka). Bityo ntimuzabatinye ahubwo mujye mutinya njye; kugira ngo mbahundagazeho inema zanjye no kugira ngo muyoboke. info
التفاسير:

external-link copy
151 : 2

كَمَآ أَرۡسَلۡنَا فِيكُمۡ رَسُولٗا مِّنكُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِنَا وَيُزَكِّيكُمۡ وَيُعَلِّمُكُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَيُعَلِّمُكُم مَّا لَمۡ تَكُونُواْ تَعۡلَمُونَ

Ni na ko twaboherejemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera imirongo yacu (Qur’an), ibeza (imitima), ibigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini), ndetse ikanabigisha ibyo mutari muzi. info
التفاسير:

external-link copy
152 : 2

فَٱذۡكُرُونِيٓ أَذۡكُرۡكُمۡ وَٱشۡكُرُواْ لِي وَلَا تَكۡفُرُونِ

Ngaho nimunyibuke (munsingiza); nanjye nzabibuka (nzabazirikana). Kandi munshimire ntimuzampakane. info
التفاسير:

external-link copy
153 : 2

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱسۡتَعِينُواْ بِٱلصَّبۡرِ وَٱلصَّلَوٰةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلصَّٰبِرِينَ

Yemwe abemeye! Nimwifashishe ukwihangana n’iswala.[1] Mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abihangana (abatera inkunga ndetse anabafasha gutunganirwa). info

[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.

التفاسير: