Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Associação de Muçulmanos de Ruanda

external-link copy
31 : 6

قَدۡ خَسِرَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِلِقَآءِ ٱللَّهِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَتۡهُمُ ٱلسَّاعَةُ بَغۡتَةٗ قَالُواْ يَٰحَسۡرَتَنَا عَلَىٰ مَا فَرَّطۡنَا فِيهَا وَهُمۡ يَحۡمِلُونَ أَوۡزَارَهُمۡ عَلَىٰ ظُهُورِهِمۡۚ أَلَا سَآءَ مَا يَزِرُونَ

Rwose ba bandi bahinyuye kuzahura na Allah (ku munsi w’izuka) barahombye, kugeza ubwo imperuka ibagezeho ibatunguye, bakavuga bati “Mbega akaga tugize kubera ibyo twirengagije (gukora) ku isi!” Bazaba bikoreye imitwaro (ibyaha) ku migongo yabo. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye! info
التفاسير: