Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Associação de Muçulmanos de Ruanda

Número de página:close

external-link copy
17 : 40

ٱلۡيَوۡمَ تُجۡزَىٰ كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡۚ لَا ظُلۡمَ ٱلۡيَوۡمَۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ

Uyu munsi buri wese arahemberwa ibyo yakoze. Uyu munsi nta mahugu (agirirwa uwo ari we wese). Mu by’ukuri Allah ni Ubanguka mu ibarura. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 40

وَأَنذِرۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡأٓزِفَةِ إِذِ ٱلۡقُلُوبُ لَدَى ٱلۡحَنَاجِرِ كَٰظِمِينَۚ مَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ حَمِيمٖ وَلَا شَفِيعٖ يُطَاعُ

Unababurire umunsi wegereje, ubwo imitima izaba ibageze mu ngoto bafite ubwoba. Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse nta n’umuvugizi (zizagira) uzumvwa. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 40

يَعۡلَمُ خَآئِنَةَ ٱلۡأَعۡيُنِ وَمَا تُخۡفِي ٱلصُّدُورُ

(Allah) azi neza amaso yuzuye uburyarya ndetse n’ibyo imitima ihishe. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 40

وَٱللَّهُ يَقۡضِي بِٱلۡحَقِّۖ وَٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ لَا يَقۡضُونَ بِشَيۡءٍۗ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ

Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari We, nta bubasha na mba bifite bwo guca urubanza. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 40

۞ أَوَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ كَانُواْ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَانُواْ هُمۡ أَشَدَّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗ وَءَاثَارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡ وَمَا كَانَ لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن وَاقٖ

Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari bafite imbaraga, banasize ibisigaratongo bihambaye ku isi kubarusha, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi ntibigeze bagira ubarinda (ibihano bya) Allah. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 40

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَانَت تَّأۡتِيهِمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَكَفَرُواْ فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ قَوِيّٞ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

Ibyo ni ukubera ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
23 : 40

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ

Kandi rwose twohereje Musa tumuhaye ibimenyetso byacu na gihamya (ubutware) bigaragara, info
التفاسير:

external-link copy
24 : 40

إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَقَٰرُونَ فَقَالُواْ سَٰحِرٞ كَذَّابٞ

(Tumwohereza) kwa Farawo, Hamana na Qaruna, nuko baravuga bati “(Uyu) ni umurozi w’umubeshyi!” info
التفاسير:

external-link copy
25 : 40

فَلَمَّا جَآءَهُم بِٱلۡحَقِّ مِنۡ عِندِنَا قَالُواْ ٱقۡتُلُوٓاْ أَبۡنَآءَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ وَٱسۡتَحۡيُواْ نِسَآءَهُمۡۚ وَمَا كَيۡدُ ٱلۡكَٰفِرِينَ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ

Maze ubwo (Musa) yabageragaho abazaniye ukuri kuduturutseho, baravuze bati “Nimwice abahungu mu bana b’abamwemeye, mureke abakobwa.” Ariko imigambi y’abahakanyi iganisha mu buyobe. info
التفاسير: