Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Associação de Muçulmanos de Ruanda

Número de página:close

external-link copy
98 : 11

يَقۡدُمُ قَوۡمَهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فَأَوۡرَدَهُمُ ٱلنَّارَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡوِرۡدُ ٱلۡمَوۡرُودُ

Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi. info
التفاسير:

external-link copy
99 : 11

وَأُتۡبِعُواْ فِي هَٰذِهِۦ لَعۡنَةٗ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ بِئۡسَ ٱلرِّفۡدُ ٱلۡمَرۡفُودُ

Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa imperekeza mbi (umuvumo) bakurikijwe! info
التفاسير:

external-link copy
100 : 11

ذَٰلِكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡقُرَىٰ نَقُصُّهُۥ عَلَيۡكَۖ مِنۡهَا قَآئِمٞ وَحَصِيدٞ

Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye). info
التفاسير:

external-link copy
101 : 11

وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡۖ فَمَآ أَغۡنَتۡ عَنۡهُمۡ ءَالِهَتُهُمُ ٱلَّتِي يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖ لَّمَّا جَآءَ أَمۡرُ رَبِّكَۖ وَمَا زَادُوهُمۡ غَيۡرَ تَتۡبِيبٖ

Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah ntacyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka. info
التفاسير:

external-link copy
102 : 11

وَكَذَٰلِكَ أَخۡذُ رَبِّكَ إِذَآ أَخَذَ ٱلۡقُرَىٰ وَهِيَ ظَٰلِمَةٌۚ إِنَّ أَخۡذَهُۥٓ أَلِيمٞ شَدِيدٌ

Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze. info
التفاسير:

external-link copy
103 : 11

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّمَنۡ خَافَ عَذَابَ ٱلۡأٓخِرَةِۚ ذَٰلِكَ يَوۡمٞ مَّجۡمُوعٞ لَّهُ ٱلنَّاسُ وَذَٰلِكَ يَوۡمٞ مَّشۡهُودٞ

Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri ba bandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizaba bihari. info
التفاسير:

external-link copy
104 : 11

وَمَا نُؤَخِّرُهُۥٓ إِلَّا لِأَجَلٖ مَّعۡدُودٖ

Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe). info
التفاسير:

external-link copy
105 : 11

يَوۡمَ يَأۡتِ لَا تَكَلَّمُ نَفۡسٌ إِلَّا بِإِذۡنِهِۦۚ فَمِنۡهُمۡ شَقِيّٞ وَسَعِيدٞ

Ubwo uwo munsi uzaza, ntawe uzagira icyo yavuga atabiherewe uburenganzira (na Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo). info
التفاسير:

external-link copy
106 : 11

فَأَمَّا ٱلَّذِينَ شَقُواْ فَفِي ٱلنَّارِ لَهُمۡ فِيهَا زَفِيرٞ وَشَهِيقٌ

Ba bandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banahigiza. info
التفاسير:

external-link copy
107 : 11

خَٰلِدِينَ فِيهَا مَا دَامَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ إِلَّا مَا شَآءَ رَبُّكَۚ إِنَّ رَبَّكَ فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ

Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashaka. info
التفاسير:

external-link copy
108 : 11

۞ وَأَمَّا ٱلَّذِينَ سُعِدُواْ فَفِي ٱلۡجَنَّةِ خَٰلِدِينَ فِيهَا مَا دَامَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ إِلَّا مَا شَآءَ رَبُّكَۖ عَطَآءً غَيۡرَ مَجۡذُوذٖ

Naho ba bandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n’isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko badahita barijyamo). (Uko kurijyamo) bizaba ari impano itagira iherezo. info
التفاسير: