വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ

പേജ് നമ്പർ:close

external-link copy
154 : 37

مَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ

Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki? info
التفاسير:

external-link copy
155 : 37

أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Ese ntimutekereza? info
التفاسير:

external-link copy
156 : 37

أَمۡ لَكُمۡ سُلۡطَٰنٞ مُّبِينٞ

Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara? info
التفاسير:

external-link copy
157 : 37

فَأۡتُواْ بِكِتَٰبِكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri! info
التفاسير:

external-link copy
158 : 37

وَجَعَلُواْ بَيۡنَهُۥ وَبَيۡنَ ٱلۡجِنَّةِ نَسَبٗاۚ وَلَقَدۡ عَلِمَتِ ٱلۡجِنَّةُ إِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ

Kandi banashyize isano hagati Ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza). info
التفاسير:

external-link copy
159 : 37

سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ

Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! info
التفاسير:

external-link copy
160 : 37

إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ

Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira). info
التفاسير:

external-link copy
161 : 37

فَإِنَّكُمۡ وَمَا تَعۡبُدُونَ

Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah, info
التفاسير:

external-link copy
162 : 37

مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ بِفَٰتِنِينَ

Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya. info
التفاسير:

external-link copy
163 : 37

إِلَّا مَنۡ هُوَ صَالِ ٱلۡجَحِيمِ

Uretse abazajya mu muriro ugurumana. info
التفاسير:

external-link copy
164 : 37

وَمَا مِنَّآ إِلَّا لَهُۥ مَقَامٞ مَّعۡلُومٞ

Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
165 : 37

وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلصَّآفُّونَ

Mu by’ukuri twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusali nk’uko Abayisilamu babigenza). info
التفاسير:

external-link copy
166 : 37

وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡمُسَبِّحُونَ

Kandi mu by’ukuri ni twe dusingiza (Allah). info
التفاسير:

external-link copy
167 : 37

وَإِن كَانُواْ لَيَقُولُونَ

Kandi mu by’ukuri (ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati: info
التفاسير:

external-link copy
168 : 37

لَوۡ أَنَّ عِندَنَا ذِكۡرٗا مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ

“Iyo tuza kugira urwibutso tuvanye ku bo hambere (mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa), info
التفاسير:

external-link copy
169 : 37

لَكُنَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ

Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera.” info
التفاسير:

external-link copy
170 : 37

فَكَفَرُواْ بِهِۦۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ

Nyamara (nyuma y’uko Qur’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazaba bamenya (ukuri). info
التفاسير:

external-link copy
171 : 37

وَلَقَدۡ سَبَقَتۡ كَلِمَتُنَا لِعِبَادِنَا ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Kandi rwose, isezerano ryacu ku bagaragu bacu b’Intumwa, ryaje mbere info
التفاسير:

external-link copy
172 : 37

إِنَّهُمۡ لَهُمُ ٱلۡمَنصُورُونَ

Ko mu by’ukuri ari bo bazatabarwa. info
التفاسير:

external-link copy
173 : 37

وَإِنَّ جُندَنَا لَهُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ

Ndetse ko mu by’ukuri ingabo zacu ari zo zizatsinda. info
التفاسير:

external-link copy
174 : 37

فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ

Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka, info
التفاسير:

external-link copy
175 : 37

وَأَبۡصِرۡهُمۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ

Maze ubahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano). info
التفاسير:

external-link copy
176 : 37

أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ

Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha? info
التفاسير:

external-link copy
177 : 37

فَإِذَا نَزَلَ بِسَاحَتِهِمۡ فَسَآءَ صَبَاحُ ٱلۡمُنذَرِينَ

Nyamara ubwo bizabamanukiraho, kizaba ari igitondo kibi ku baburiwe. info
التفاسير:

external-link copy
178 : 37

وَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ

Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka, info
التفاسير:

external-link copy
179 : 37

وَأَبۡصِرۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ

Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano). info
التفاسير:

external-link copy
180 : 37

سُبۡحَٰنَ رَبِّكَ رَبِّ ٱلۡعِزَّةِ عَمَّا يَصِفُونَ

Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! info
التفاسير:

external-link copy
181 : 37

وَسَلَٰمٌ عَلَى ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Kandi amahoro nabe ku Ntumwa (zose za Allah) info
التفاسير:

external-link copy
182 : 37

وَٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose. info
التفاسير: