വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ

പേജ് നമ്പർ:close

external-link copy
77 : 37

وَجَعَلۡنَا ذُرِّيَّتَهُۥ هُمُ ٱلۡبَاقِينَ

Maze dusigaza abamukomokaho. info
التفاسير:

external-link copy
78 : 37

وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ

Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye. info
التفاسير:

external-link copy
79 : 37

سَلَٰمٌ عَلَىٰ نُوحٖ فِي ٱلۡعَٰلَمِينَ

Amahoro nabe kuri Nuhu mu biremwa byose. info
التفاسير:

external-link copy
80 : 37

إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza. info
التفاسير:

external-link copy
81 : 37

إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Mu by’ukuri yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye). info
التفاسير:

external-link copy
82 : 37

ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ

Hanyuma turohamisha abandi (bahakanye). info
التفاسير:

external-link copy
83 : 37

۞ وَإِنَّ مِن شِيعَتِهِۦ لَإِبۡرَٰهِيمَ

Mu by’ukuri no mu bamukurikije harimo Ibrahimu. info
التفاسير:

external-link copy
84 : 37

إِذۡ جَآءَ رَبَّهُۥ بِقَلۡبٖ سَلِيمٍ

Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye. info
التفاسير:

external-link copy
85 : 37

إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَاذَا تَعۡبُدُونَ

Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ibi mugaragira ni ibiki?” info
التفاسير:

external-link copy
86 : 37

أَئِفۡكًا ءَالِهَةٗ دُونَ ٱللَّهِ تُرِيدُونَ

“Ese ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah ni byo mushaka?” info
التفاسير:

external-link copy
87 : 37

فَمَا ظَنُّكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

“Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose?” info
التفاسير:

external-link copy
88 : 37

فَنَظَرَ نَظۡرَةٗ فِي ٱلنُّجُومِ

Nuko (Ibrahimu) yitegereza inyenyeri. info
التفاسير:

external-link copy
89 : 37

فَقَالَ إِنِّي سَقِيمٞ

Maze aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndarwaye”.[1] info

[1] Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana na bo mu mihango yabo ya gipagani

التفاسير:

external-link copy
90 : 37

فَتَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ مُدۡبِرِينَ

Nuko barahindukira barigendera. info
التفاسير:

external-link copy
91 : 37

فَرَاغَ إِلَىٰٓ ءَالِهَتِهِمۡ فَقَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ

Maze yinyabya (mu ibanga) ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati “Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)?” info
التفاسير:

external-link copy
92 : 37

مَا لَكُمۡ لَا تَنطِقُونَ

“Bite byanyu ko mutavuga?” info
التفاسير:

external-link copy
93 : 37

فَرَاغَ عَلَيۡهِمۡ ضَرۡبَۢا بِٱلۡيَمِينِ

Maze arabyadukira (mu ibanga) abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo. info
التفاسير:

external-link copy
94 : 37

فَأَقۡبَلُوٓاْ إِلَيۡهِ يَزِفُّونَ

Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta. info
التفاسير:

external-link copy
95 : 37

قَالَ أَتَعۡبُدُونَ مَا تَنۡحِتُونَ

Arababwira ati “Ese mugaragira ibyo mwihangiye”, info
التفاسير:

external-link copy
96 : 37

وَٱللَّهُ خَلَقَكُمۡ وَمَا تَعۡمَلُونَ

“Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora?” info
التفاسير:

external-link copy
97 : 37

قَالُواْ ٱبۡنُواْ لَهُۥ بُنۡيَٰنٗا فَأَلۡقُوهُ فِي ٱلۡجَحِيمِ

Baravuga bati “Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana.” info
التفاسير:

external-link copy
98 : 37

فَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَسۡفَلِينَ

Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza. info
التفاسير:

external-link copy
99 : 37

وَقَالَ إِنِّي ذَاهِبٌ إِلَىٰ رَبِّي سَيَهۡدِينِ

Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati “Mu by’ukuri ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora.” info
التفاسير:

external-link copy
100 : 37

رَبِّ هَبۡ لِي مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

“Nyagasani wanjye! Mpa (umwana) uzaba umwe mu ntungane.” info
التفاسير:

external-link copy
101 : 37

فَبَشَّرۡنَٰهُ بِغُلَٰمٍ حَلِيمٖ

Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara umuhungu witonda (ari we Isimayili). info
التفاسير:

external-link copy
102 : 37

فَلَمَّا بَلَغَ مَعَهُ ٱلسَّعۡيَ قَالَ يَٰبُنَيَّ إِنِّيٓ أَرَىٰ فِي ٱلۡمَنَامِ أَنِّيٓ أَذۡبَحُكَ فَٱنظُرۡ مَاذَا تَرَىٰۚ قَالَ يَٰٓأَبَتِ ٱفۡعَلۡ مَا تُؤۡمَرُۖ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّٰبِرِينَ

Maze (umuhungu we) amaze kugera mu kigero cyo kugendana na we, (ise) aravuga ati “Mwana wanjye! Mu by’ukuri narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona. Aravuga ati “Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana.” info
التفاسير: