ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា

លេខ​ទំព័រ:close

external-link copy
14 : 9

قَٰتِلُوهُمۡ يُعَذِّبۡهُمُ ٱللَّهُ بِأَيۡدِيكُمۡ وَيُخۡزِهِمۡ وَيَنصُرۡكُمۡ عَلَيۡهِمۡ وَيَشۡفِ صُدُورَ قَوۡمٖ مُّؤۡمِنِينَ

Mubarwanye kugira ngo Allah abahane akoresheje amaboko yanyu, abakoze isoni ndetse namwe abahe intsinzi, kandi imitima y’abemeramana ayikize (agahinda), info
التفاسير:

external-link copy
15 : 9

وَيُذۡهِبۡ غَيۡظَ قُلُوبِهِمۡۗ وَيَتُوبُ ٱللَّهُ عَلَىٰ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Ndetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashaka. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
16 : 9

أَمۡ حَسِبۡتُمۡ أَن تُتۡرَكُواْ وَلَمَّا يَعۡلَمِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ جَٰهَدُواْ مِنكُمۡ وَلَمۡ يَتَّخِذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَا رَسُولِهِۦ وَلَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَلِيجَةٗۚ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ

Ese (mwe abemeramana) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti ibindi bitari Allah n’Intumwa ye ndetse n’abemeramana? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
17 : 9

مَا كَانَ لِلۡمُشۡرِكِينَ أَن يَعۡمُرُواْ مَسَٰجِدَ ٱللَّهِ شَٰهِدِينَ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِم بِٱلۡكُفۡرِۚ أُوْلَٰٓئِكَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ وَفِي ٱلنَّارِ هُمۡ خَٰلِدُونَ

Ntibikwiye ko ababangikanyamana basura (basengera mu) misigiti ya Allah, kandi ubwabo bishinja ubuhakanyi. Abo ibikorwa byabo byabaye imfabusa, kandi bazaba mu muriro ubuziraherezo. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 9

إِنَّمَا يَعۡمُرُ مَسَٰجِدَ ٱللَّهِ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَأَقَامَ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَى ٱلزَّكَوٰةَ وَلَمۡ يَخۡشَ إِلَّا ٱللَّهَۖ فَعَسَىٰٓ أُوْلَٰٓئِكَ أَن يَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُهۡتَدِينَ

Mu by’ukuri abita ku misigiti ya Allah ni ba bandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho iswala,[1] bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Birashoboka ko abo bari mu bayobotse. info

[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

التفاسير:

external-link copy
19 : 9

۞ أَجَعَلۡتُمۡ سِقَايَةَ ٱلۡحَآجِّ وَعِمَارَةَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ كَمَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَجَٰهَدَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ لَا يَسۡتَوُۥنَ عِندَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 9

ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَهَاجَرُواْ وَجَٰهَدُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡ أَعۡظَمُ دَرَجَةً عِندَ ٱللَّهِۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ

Ba bandi bemeye bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze. info
التفاسير: