ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា

លេខ​ទំព័រ:close

external-link copy
62 : 9

يَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ لَكُمۡ لِيُرۡضُوكُمۡ وَٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ أَحَقُّ أَن يُرۡضُوهُ إِن كَانُواْ مُؤۡمِنِينَ

Babarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemeramana koko. info
التفاسير:

external-link copy
63 : 9

أَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّهُۥ مَن يُحَادِدِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَأَنَّ لَهُۥ نَارَ جَهَنَّمَ خَٰلِدٗا فِيهَاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡخِزۡيُ ٱلۡعَظِيمُ

Ese ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye. info
التفاسير:

external-link copy
64 : 9

يَحۡذَرُ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ أَن تُنَزَّلَ عَلَيۡهِمۡ سُورَةٞ تُنَبِّئُهُم بِمَا فِي قُلُوبِهِمۡۚ قُلِ ٱسۡتَهۡزِءُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ مُخۡرِجٞ مَّا تَحۡذَرُونَ

Indyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti “(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri Allah azagaragaza ibyo mutinya. info
التفاسير:

external-link copy
65 : 9

وَلَئِن سَأَلۡتَهُمۡ لَيَقُولُنَّ إِنَّمَا كُنَّا نَخُوضُ وَنَلۡعَبُۚ قُلۡ أَبِٱللَّهِ وَءَايَٰتِهِۦ وَرَسُولِهِۦ كُنتُمۡ تَسۡتَهۡزِءُونَ

Unababajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati “Mu by’ukuri twatebyaga tunikinira.” Vuga uti “None se koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye?” info
التفاسير:

external-link copy
66 : 9

لَا تَعۡتَذِرُواْ قَدۡ كَفَرۡتُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡۚ إِن نَّعۡفُ عَن طَآئِفَةٖ مِّنكُمۡ نُعَذِّبۡ طَآئِفَةَۢ بِأَنَّهُمۡ كَانُواْ مُجۡرِمِينَ

Mwishaka urwitwazo, rwose mwamaze guhakana nyuma y’uko mwemeye. Nitugira abo tubabarira muri mwe (kubera ko bicujije), tuzahana abandi kubera ko bari inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
67 : 9

ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتُ بَعۡضُهُم مِّنۢ بَعۡضٖۚ يَأۡمُرُونَ بِٱلۡمُنكَرِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَقۡبِضُونَ أَيۡدِيَهُمۡۚ نَسُواْ ٱللَّهَ فَنَسِيَهُمۡۚ إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ

Indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na We arabibagirwa. Mu by’ukuri indyarya ni zo byigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
68 : 9

وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡكُفَّارَ نَارَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ هِيَ حَسۡبُهُمۡۚ وَلَعَنَهُمُ ٱللَّهُۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّقِيمٞ

Allah yasezeranyije indyarya z’abagabo n’iz’abagore ndetse n'abahakanyi, kuzabahanisha umuriro wa Jahanamu bazabamo ubuziraherezo. Uwo urabahagije. Allah yarabavumye kandi bazahanishwa ibihano bihoraho. info
التفاسير: