ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា

លេខ​ទំព័រ:close

external-link copy
28 : 23

فَإِذَا ٱسۡتَوَيۡتَ أَنتَ وَمَن مَّعَكَ عَلَى ٱلۡفُلۡكِ فَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي نَجَّىٰنَا مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Maze wowe n’abo muri kumwe nimumara gutuza mu nkuge, uzavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We waturokoye abantu b’abahakanyi.” info
التفاسير:

external-link copy
29 : 23

وَقُل رَّبِّ أَنزِلۡنِي مُنزَلٗا مُّبَارَكٗا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡمُنزِلِينَ

Uzanavuge uti “Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari Wowe Uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro).” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 23

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ وَإِن كُنَّا لَمُبۡتَلِينَ

Mu by’ukuri muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri tugerageza (abantu). info
التفاسير:

external-link copy
31 : 23

ثُمَّ أَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قَرۡنًا ءَاخَرِينَ

Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu). info
التفاسير:

external-link copy
32 : 23

فَأَرۡسَلۡنَا فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡهُمۡ أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Maze tuboherereza Intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) “Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari We. Ese ntimungandukira?” info
التفاسير:

external-link copy
33 : 23

وَقَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِلِقَآءِ ٱلۡأٓخِرَةِ وَأَتۡرَفۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يَأۡكُلُ مِمَّا تَأۡكُلُونَ مِنۡهُ وَيَشۡرَبُ مِمَّا تَشۡرَبُونَ

Maze ibikomerezwa byo mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, biravuga biti “Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa.” info
التفاسير:

external-link copy
34 : 23

وَلَئِنۡ أَطَعۡتُم بَشَرٗا مِّثۡلَكُمۡ إِنَّكُمۡ إِذٗا لَّخَٰسِرُونَ

Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nkamwe, mu by’ukuri muzaba mubaye abanyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
35 : 23

أَيَعِدُكُمۡ أَنَّكُمۡ إِذَا مِتُّمۡ وَكُنتُمۡ تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَنَّكُم مُّخۡرَجُونَ

Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa? info
التفاسير:

external-link copy
36 : 23

۞ هَيۡهَاتَ هَيۡهَاتَ لِمَا تُوعَدُونَ

Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane. info
التفاسير:

external-link copy
37 : 23

إِنۡ هِيَ إِلَّا حَيَاتُنَا ٱلدُّنۡيَا نَمُوتُ وَنَحۡيَا وَمَا نَحۡنُ بِمَبۡعُوثِينَ

Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa. info
التفاسير:

external-link copy
38 : 23

إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلٌ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا وَمَا نَحۡنُ لَهُۥ بِمُؤۡمِنِينَ

(Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 23

قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ

(Hudu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).” info
التفاسير:

external-link copy
40 : 23

قَالَ عَمَّا قَلِيلٖ لَّيُصۡبِحُنَّ نَٰدِمِينَ

(Allah) aravuga ati “Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye).” info
التفاسير:

external-link copy
41 : 23

فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ بِٱلۡحَقِّ فَجَعَلۡنَٰهُمۡ غُثَآءٗۚ فَبُعۡدٗا لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka nikube ku bahakanyi. info
التفاسير:

external-link copy
42 : 23

ثُمَّ أَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قُرُونًا ءَاخَرِينَ

Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru. info
التفاسير: