ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា

លេខ​ទំព័រ:close

external-link copy
18 : 23

وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءَۢ بِقَدَرٖ فَأَسۡكَنَّٰهُ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَإِنَّا عَلَىٰ ذَهَابِۭ بِهِۦ لَقَٰدِرُونَ

Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri dushoboye no kuyakamya. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 23

فَأَنشَأۡنَا لَكُم بِهِۦ جَنَّٰتٖ مِّن نَّخِيلٖ وَأَعۡنَٰبٖ لَّكُمۡ فِيهَا فَوَٰكِهُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ

(Muri ayo mazi), tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, (muri iyo mirima) mugiramo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 23

وَشَجَرَةٗ تَخۡرُجُ مِن طُورِ سَيۡنَآءَ تَنۢبُتُ بِٱلدُّهۡنِ وَصِبۡغٖ لِّلۡأٓكِلِينَ

(Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera ku Musozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 23

وَإِنَّ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَنۡعَٰمِ لَعِبۡرَةٗۖ نُّسۡقِيكُم مِّمَّا فِي بُطُونِهَا وَلَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ

Kandi mu by’ukuri mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 23

وَعَلَيۡهَا وَعَلَى ٱلۡفُلۡكِ تُحۡمَلُونَ

Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu). info
التفاسير:

external-link copy
23 : 23

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ فَقَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ntimungandukira?” info
التفاسير:

external-link copy
24 : 23

فَقَالَ ٱلۡمَلَؤُاْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُرِيدُ أَن يَتَفَضَّلَ عَلَيۡكُمۡ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَأَنزَلَ مَلَٰٓئِكَةٗ مَّا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ

Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati “Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allah aza gushaka (kohereza Intumwa) yari kohereza umumalayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere!” info
التفاسير:

external-link copy
25 : 23

إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلُۢ بِهِۦ جِنَّةٞ فَتَرَبَّصُواْ بِهِۦ حَتَّىٰ حِينٖ

Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire). info
التفاسير:

external-link copy
26 : 23

قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ

(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).” info
التفاسير:

external-link copy
27 : 23

فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِ أَنِ ٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا فَإِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ فَٱسۡلُكۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ مِنۡهُمۡۖ وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ

Nuko tumuhishurira tugira tuti “Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe).” Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri bo bagomba kurohama. info
التفاسير: