クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

external-link copy
11 : 8

إِذۡ يُغَشِّيكُمُ ٱلنُّعَاسَ أَمَنَةٗ مِّنۡهُ وَيُنَزِّلُ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ لِّيُطَهِّرَكُم بِهِۦ وَيُذۡهِبَ عَنكُمۡ رِجۡزَ ٱلشَّيۡطَٰنِ وَلِيَرۡبِطَ عَلَىٰ قُلُوبِكُمۡ وَيُثَبِّتَ بِهِ ٱلۡأَقۡدَامَ

Mwibuke ubwo yabahaga gutora agatotsi kakaba ituze rimuturutseho, akabamanurira amazi aturutse mu kirere kugira ngo ayabasukuze, abakureho ibishuko bya Shitani, ndetse no kugira ngo abakomeze imitima kandi ashikamishe ibirenge byanyu hasi (kugira ngo ntibinyerere mu mucanga). info
التفاسير: