クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

ページ番号:close

external-link copy
4 : 59

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ شَآقُّواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۖ وَمَن يُشَآقِّ ٱللَّهَ فَإِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye; kandi uca ukubiri na Allah (amenye ko) Allah ari Nyiribihano bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 59

مَا قَطَعۡتُم مِّن لِّينَةٍ أَوۡ تَرَكۡتُمُوهَا قَآئِمَةً عَلَىٰٓ أُصُولِهَا فَبِإِذۡنِ ٱللَّهِ وَلِيُخۡزِيَ ٱلۡفَٰسِقِينَ

(Yemwe abemeye!) Ibiti by’imitende (by’abanzi banyu) mwatemye cyangwa ibyo mwaretse bihagaze ku bitsinsi byabyo, byari ku bw’uburenganzira bwa Allah, no kugira ngo asuzuguze ibyigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 59

وَمَآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ مِنۡهُمۡ فَمَآ أَوۡجَفۡتُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ خَيۡلٖ وَلَا رِكَابٖ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يُسَلِّطُ رُسُلَهُۥ عَلَىٰ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

N’ibyo Allah yahaye Intumwa ye (Muhamadi) nk’iminyago bibaturutseho, ibyo ntabwo mwigeze mwiyuha akuya mukoresheje amafarasi cyangwa ingamiya; ariko Allah atiza imbaraga Intumwa ze (ngo zitsinde) uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 59

مَّآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡقُرَىٰ فَلِلَّهِ وَلِلرَّسُولِ وَلِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ كَيۡ لَا يَكُونَ دُولَةَۢ بَيۡنَ ٱلۡأَغۡنِيَآءِ مِنكُمۡۚ وَمَآ ءَاتَىٰكُمُ ٱلرَّسُولُ فَخُذُوهُ وَمَا نَهَىٰكُمۡ عَنۡهُ فَٱنتَهُواْۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

Ibyo Allah yahaye Intumwa ye nk’iminyago iturutse ku bantu bo mu midugudu (hatabayeho imirwano), ni ibya Allah n’Intumwa ye, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene n’abashiriwe ku rugendo; kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa. Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 59

لِلۡفُقَرَآءِ ٱلۡمُهَٰجِرِينَ ٱلَّذِينَ أُخۡرِجُواْ مِن دِيَٰرِهِمۡ وَأَمۡوَٰلِهِمۡ يَبۡتَغُونَ فَضۡلٗا مِّنَ ٱللَّهِ وَرِضۡوَٰنٗا وَيَنصُرُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلصَّٰدِقُونَ

(Muri iyo minyago kandi harimo igice cyagenewe) abakene bimutse (bava i Maka) bameneshejwe mu ngo zabo n’imitungo yabo, (babikoze) bashaka ingabire ziturutse kwa Allah no kwishimirwa na We, ndetse no gutera inkunga Allah n’Intumwa ye. Abo ni bo banyakuri. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 59

وَٱلَّذِينَ تَبَوَّءُو ٱلدَّارَ وَٱلۡإِيمَٰنَ مِن قَبۡلِهِمۡ يُحِبُّونَ مَنۡ هَاجَرَ إِلَيۡهِمۡ وَلَا يَجِدُونَ فِي صُدُورِهِمۡ حَاجَةٗ مِّمَّآ أُوتُواْ وَيُؤۡثِرُونَ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ وَلَوۡ كَانَ بِهِمۡ خَصَاصَةٞۚ وَمَن يُوقَ شُحَّ نَفۡسِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Naho ba bandi batuye iki gihugu (cya Madina) mbere yabo, bahisemo ukwemera banakunda abimutse babagana, kandi mu mitima ntibararikire ibyo (abo bimukira) bahawe, ahubwo bagaharira abandi bo biretse, kabone n’ubwo na bo ubwabo babaga babikeneye. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda. info
التفاسير: